AERG yizihije isabukuru y’imyaka 15
Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) wizihije isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe ku cyumweru tariki 6/11/2011.
Muri ibi birori byabereye kuri sitade amahoro abagize umuryango wa AERG (Association des Etudiants Rescapes du Genocide) bashimiye perezida Kagame, bamuha icyemezo (certificat) cy’ishimwe nk’umuntu wagize uruhare mu kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Egide Gatari, umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, yavuze ko iyi seritifika ari ikimenyetso cyo kumushimira ubwitange n’imbaraga yagaragaje mu guhagarika Jenoside, ubwo yari ayoboye ingabo zahoze ari iza APR.
Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yabwiye abanyamuryango ba AERG ko perezida Paul Kagame abashimira intego bihaye zo guharanira ejo heza. Gen. Kabarebe nawe yashimye uyu muryango kuba warabashije guhangana n’ibibazo u Rwanda rwari rurimo mu gihe washingwaga; ukabasha gukomeza imihigo wari wihaye kandi abenshi mu bari bawugize bari bakiri abana.
Gen. James Kabarebe yasabye abanyamuryango ba AERG kurushaho guharanira ahazaza heza bihangira imirimo. Yaboneyeho no gusaba abafatanyabikorwa batandukanye gushyira hamwe n’abandi gushakira umuti ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihura nabyo.
Muri uyu muhango AERG yashimiye abandi bantu batahwemye kuyiba hafi no kuyitera ingabo mubitugu. Muribo harimo umunyemari Egide Gatera watanze ikibanza cya hegitari 1,5 kiri i Kagugu, cyo kubakamo amacumbi y’abana b’imfubyi batagira aho bataha mubiruhuko; ikigega cyo mu bwongereza kita kubacitse ku icumu (SURF); umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya APERER na Edson Nsengiyumva.
Umuryango AERG washinzwe mu mwaka w’1996, utangizwa n’abanyamuryango 12 bigaga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Ubu AERG ifite abanyamuryango 43,000. Ikorera muri za kaminuza zose n’amashuri makuru ndetse no mu bigo 350 by’amashuri yisumbuye.
Marie Josee Ikibasumba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|