AERG/IJABO yo muri kaminuza Gatorika y’u Rwanda yatangijwe ku mugaragaro

Muri kaminuza Gatorika y’u Rwanda iri mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, hatangijwe ku mugaragaro umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yo muri mata 1994 (AERG/IJABO).

Mu muhango wabaye tariki 26/02/2012, uhagarariye AERG ku rwego rw’igihugu, Egide Gatali, yashimye cyane aba banyeshuri kuba baratekereje bakanashinga uyu muryango ndetse abizeza ubuvugizi n’ubufatanye.

Musenyeri Gahizi, umuyobozi w’iri shuri yashimye aba banyeshuri ashimira n’abaje kwifatanya nabo bose kandi yizeza abanyamuryango b’iyi AERG/IJABO ko bazakomeza kubaba hafi.

Uhagarariye Ibuka, Vincenta Ntaganira, yabwiye aba banyeshuri ko mbere na mbere bagomba kumenya impamvu itumye bashinga uyu muryango ndetse anabaha ubutumwa bwa Ibuka busaba aba banyeshuri kutazaba ibigwari cyangwa inkundamugayo ahubwo bakaba abagabo.

Yagize ati “Umuntu warokotse ntabe umugabo arutwa n’uwapfuye”. Ibi yabivuze agamije kubumvisha ko umuntu warokotse akaba adashaka gukora ngo atere imbere ntacyo amaze.

Iyi AERG/IJABO yashinzwe mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2011. Igizwe n’abanyamuryango 92 biga muri gahunda ya kumanywa n’iya weekend.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza AERG/IJABO
Abitabiriye umuhango wo gutangiza AERG/IJABO

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi, yasabye uru rubyiruko kwirinda ibishuko bibajyana mu busambanyi no mu biyobyabwenge bikurura indwara nka Sida. Yabasabye gukorana umurava ibyo bashinzwe maze bagatera imbere bakazagera ku byo bifuza.

Abafashe ijambo bose kandi bagarutse ku kintu kimwe cyo gushima ingabo z’igihugu zatumye hari ababasha kurokoka Jenoside, kandi basaba aba banyeshuri gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya bose.

Abandi bitabiriye uyu muhango barimo abanyeshuri bahagarariye AERG zo mu yandi mashuri makuru na kaminuza, ingabo na polisi.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka