AERG COSTE-Hanika yizihije imyaka 7 imaze ishinzwe
Umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG) ukorera mu ishuli COSTE-Hanika riri mu karere ka Nyanza yizihije isabukuru y’imyaka 7 imaze ishinzwe muri icyo kigo mu muhango wabaye tariki 03/11/2012.
Mu myaka 7 ishize umuryango AERG ushinzwe mu ishuli rya COSTE-Hanika, abanyamuryango bawo bageze kuri byinshi birimo gufashanya mu masomo ndetse no mu buzima busanzwe.
Mu ijambo rye ry’ikaze, Nkuranga Straton, umuhuzabikorwa wa AERG COSTE-Hanika, yagize ati: “Turishimira ko imyaka 7 ishize twiyumva mu mwuka umwe ibibi n’ibyiza byose byabayeho tukaba twarabisangiye”.
Nk’uko byasobanuwe muri uwo muhango intsinzi mu bizamini bya Leta n’ibyo mu ishuli bisanzwe yabonetse ku banyamuryango benshi ku kigero cya 99,9% bitandukanye na mbere AERG COSTE-Hanika itarashingwa.

Ibyo babigezeho kubera abanyeshuli bagiye bafashanya kandi bakanihanganishanya nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yari imaze kubasiga ari imfubyi; nk’uko abanyamuryango ba AERG COSTE-Hanika babivuze bagaragaza inzira ikomeye y’ubuzima banyuzemo.
Mu kiganiro bahawe na Hagenimana Antoine nawe wabaye imfubyi ya Jenoside akiri muto yasabye abanyamuryango ba AERG kuharanira kubaho kandi neza.
Ibyo yabishimangije urugero rwe rwa bugufi agira ati: “abana babasha kunesha isi si abafite ababyeyi gusa kuko njye nihereyeho nyuma y’uko mbaye impfubyi naharaniye kubaho kandi neza none uko bukeye n’uko bwije niko inzozi zanjye zigenda zirushaho kuba impamo”.
Uyu Hagenimana Antoine ni umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe ubujyanama ku ihungabana n’imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya Jenoside wahaga abo bana ubuhamya bw’inzira yanyuzemo kugira ngo bufashe urwo rubyiruko rwibumbiye muri AERG kutiheba mu buzima.
Ahamagarira abo banyeshuli kwishakamo ibisubizo bijyanye n’imibereho yabo yabibasobanuriye muri aya magambo: “ icyo umuntu azaba agitegura hakiri kare”.

Ibi yabihurijeho n’abandi bagize icyo bavuga muri uwo muhango basaba abanyamuryango ba AERG bakiri ku ntebe y’ishuli kwiga bashyizeho umwete no kurangwa n’ikinyabupfura.
Abanyamuryango ba AERG yaba abiga mu bigo by’amashuli yisumbuye, amashuli makuru na za kaminuza bakomeje kugaragaza ko bafite icyerekezo kizima nk’uko Makamazimpaka Edith wari muri ibyo birori yabitangaje.
Isabukuru y’imyaka 7 AERG COSTE-Hanika yizihije yaranzwe n’udukino, imivugo n’indirimbo byashimagizaga ibyiza bagezeho birimo kuba barashoboye kongera uburyo bwo kwiga neza kandi bakabona umusaruro ufatika mu ishuli ari nayo ntego nkuru yabo ya mbere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane natwe twakoze nkibi 03/11/012 AERG INDATWA YA Eto muhima ndabona dufite ejo hazaza heza!
aba bana bose mbatuye my all in all!
AERG ni ingirakamaro mumashuli yisumbuye nka hanika , njye ndi umunyeshuli muri rwanda tourism university college(RTUC) ariko nabaye numunyamuryango wa aerg yikigo nizeho muri secondaire cyitwa ESR gusa nabonaga aerg ari umuryango mwiza cyane kuko watumaga abana batwegera tukungurana ibitekerezo bityo bikaturinda guheranwa nagahainda tugafashanya mugusubira mumasomo ndetse yewe ni twabaga turi mubihe bikomeye byo kwibuka wabonagako aerg ikora ibishoboka byose ikarinda icyintu icyo aricyo cyose cyatera ihungabana mukigo bityo hagira namugenzi wacu uhura nicyibazo cyihungabana tukamwegera tukamuhumuriza byabangombwa tukanamugeza kwamuganga doreko twigaga mukigo kitagira imodoka. bityo rero ndashimira abo barumuna bacu babashije kugera kuri icyogikorwa cyo kwizihiza iyo sabukuru kuko nzineza ko hari byinshi bungutse muri iyo myaka 7 muri icyo kigo cyabo.
nkaba nasoza nsaba leta kugumya gufasha za AERG mubigo byamashuli ikaziba hafi