ADEPR Remera: Batashye urusengero rwuzuye rutwaye Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda
Abakirisito basengera mu Itorero rya ADEPR Remera mu Mujyi wa Kigali, batashye urusengero rw’Icyitegererezo rwuzuye rutwaye Miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Ibirori byo gutaha urwo rusengero byabaye tariki 20 Gicurasi 2023, byitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo Abakristo b’iryo torero ndetse n’abashumba ba za Paruwasi zigize ururembo rw’Umujyi wa Kigali.
Bishimiye umuhigo ukomeye bagezeho, dore ko barwubatse mu myaka 19 yose, ni ukuvuga guhera muri 2004 kugeza muri 2023, bakaba kandi bishimiye ko kuri ubu nta deni bafite.
Ni urusengero rufite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bine, rukaba rugizwe n’ibyumba bine byo gusengeramo. Hari igice kinini giteraniramo abantu bose mu buryo bwa rusange, hakaba n’ibindi byumba bitatu biteraniramo abana hakurikijwe ikigero cy’imyaka yabo.
Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR, Rev.Ndayizeye Isaie, ni we wafunguye ku mugaragaro uru rusengero. Yibukije Abakristo b’iryo torero ko ibikorwa byose bizakorerwa muri urwo rusengero bigomba kuba bijyanye n’icyerekezo cy’itorero ADEPR ari cyo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi ibyo bikorwa bigomba kuba bijyanye n’intego za ADEPR zo kuvuga ubutumwa bwiza no kwigisha ijambo ry’Imana n’ibindi bikorwa bizana iterambere ryuzuye.
Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera, Pasiteri Gatanazi Justin, yashimye abagize uruhare bose kugira ngo icyo gikorwa remezo kibashe kugerwaho.
Yagize ati ”Turashima Abakristo bose ubwitange bwabo ndetse turashima ubuyobozi bw’itorero ADEPR bwatubaye hafi bishoboka tutibagiwe na Leta y’u Rwanda kuko ibyo tugeraho byose tubikesha amahoro n’umutekano bizanwa n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.
- Rev. Ndayizeye Isaie, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, ni we wafunguye ku mugaragaro uru rusengero
Usibye abakristo ndetse n’abashumba bari baturutse hirya no hino, muri ibi birori hari n’abahagarariye inzego zitandukanye za Leta. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yashimye ADEPR ku bw’icyo gikorwa cy’indashyikirwa, ashima ubumwe n’ubufatanye bwabaranze, bigatuma babasha gutekereza umushinga nk’uyu wagutse, ndetse bakabasha kugera ku ntego biyemeje.
- Umwali Pauline
Umwali Pauline uyobora Gasabo yashimye n’ibikorwa by’Itorero mu gufasha abatishoboye no guhindura abarangwaga n’imyitwarire mibi binyuze mu kubigisha ijambo ry’Imana, harimo nk’abakora uburaya, abana bo ku muhanda, abajura, n’abandi baba babanye nabi mu miryango, asaba ko inyigisho zo guhindura abafite imyitwarire mibi zarushaho gutangwa kuko ari ingirakamaro.
Itorero ADEPR ryatangiye ivugabutumwa mu Rwanda mu mwaka wa 1940. Rifite insengero zibarirwa mu bihumbi bitatu n’ijana mu Gihugu hose. Urusengero rwa ADEPR Remera ruri mu nsengero nziza kandi zihenze iryo torero ryubatse.
- Bakase umugati ukoze mu ishusho y’uru rusengero
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho amahoro yimana abane namwe ndabashi miye kubwigikorwa cyubutwari mwakoze natweturimunyubako mu dusengere muzanadusure inyamiyaga paruwase nyamugari
Inku yawe ninziza ark ntabwo
Igaragaza umubare urusengero rwakira
Turashimira Imana yabafashije
ADEPR ikomereza aho ariko bogere ivugabutumwa abantu bogere bagirire icyizere Imana kwiyahura kugabanyuke cyane cyane muntara ya majyaruguru
Ngo Yes agiye kuza da !
None se ko mwubaka mugakomeza , amadini yose muri iyo ntambara , harya ubwo azagaruka gutura muri iyo mitamenwa????
Byatangiye byitwa ubutumwa bwiza bw’imana ubu birigaragaza ko ari ubucur7zi nk’ubundi bwose!
ok,Imana ibahe umugisha mukwitanga mwagize muguterinkunga muburyo bwa finance mukubaka ingoro y’Imana yikerekezo.ni joseph wo muri paroise ya Ruhanago ururembo nyabisindu