ADEPR irashaka abantu bubaka igihugu bakanubaha Imana

Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Bishop Jean Sibomana atangaza ko ari ngombwa kwita ku burere bw’abana kuko bituma bakurana uburere buzima.

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean
Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’umuryango mu itorero ADEPR mu Rwanda, cyatangiriye mu Karere ka Ruhango, tariki ya 07 Ugushyingo 2016.

Agira ati “Tuzita cyane cyane ku burere bw’umwana w’umukobwa bitavuze ko n’abahungu bibagiranye.

Dutoza ababyeyi kuzana abana ku cyumweru kugira ngo babashe kwigishwa. Turashaka abantu bubaka igihugu bakanubaha Imana.”

Akomeza avuga ko hashize imyaka itandatu batangije gahunda y’icyumweru cy’umuryango. Kandi ko bagendera ku nsanganyamatsiko ya Leta kugira ngo babashe gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango nyarwanda.

Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérence ashishikariza abayobozi b’amatorero n’amadini yo mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu burere bw’abana.

Avuga ko uburere bw’umwana buhera bwa mbere ku babyeyi be, abayobozi b’amadini n’amatorero na bo gushyiraho akabo kugira ngo bagarure mu murongo abayoboke babo bite ku burere bw’abana.

Agira ati “Abana bata imiryango bakajya mu mihanda kuko baba basanga hari amakimbirane. Amadini n’matorero barasabwa kugira ubufatanye kuko twese dutahiriza umugozi umwe.”

Minisitiri wa MIGEPROF (uwa kabiri iburyo) yakanguriye abanyamadini n'amatorero gukomeza kwita ku burere bw'abana
Minisitiri wa MIGEPROF (uwa kabiri iburyo) yakanguriye abanyamadini n’amatorero gukomeza kwita ku burere bw’abana

Amakimbirane mu miryango afatwa nk’impamvu nyamukuru itera abana ubuzererezi kuko abana babura umutekano mu rugo bagahita bajya mu muhanda.

Kubera iyo mpamvu ngo hateganyijwe ibihano ku babyeyi bizagaragara ko ari bo batuma abana babo baba inzererezi.

Ababyeyi batandukanye bahamya ko bagiye guhindura imyitwarire yabarangaga mu kwita ku miryango yabo.

Ubwo hatangizwaga icyo cyumweru cyahariwe umuryango, itorero ADEPR ryarihiye mitiweri abaturage 300 bo mu Karere ka Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ADPER byo rwose ikandamiza abagore pe! uburinganire n’ubwuzuzanye byarabayobeye urebye. ngo nta mugore ukwiye kuba pastor kdi gahunda za leta ari ukudaheza umuntu numwe mu mirimo cg service runaka.

feri yanditse ku itariki ya: 9-11-2016  →  Musubize

NGO KUBONEZA URUBYARO!!!IBYO CLEMANCE AVUGA SIMBYEMERA.ICYO CYAHA NTAMUROKORE WAKAGOMBYE KUGIKORA.KUBONEZA URUBYARO = KWICA IMBUTO ZUMUGISHA UWITEKA ABA YARABIBYE MUMUBIRI WAWE.NUBWO NKIRI UMUSORE ARK UMUNSI NARWUBATSE NZABABYARA MPAKA KDI UWITEKA AZACA INZIRA BAKURE MAZE BABE ABAYOBOZI BIGIHUGU,KUKO HARERA IMANA.ESE KO NDI UMWANA WACUMI(10) MUNDA YA MAMA BURIYA IYO MUKECURU ABONEZA URUBYARO NARI NKUVUKA???IMANA YASEZERANIJE ABRAHAMU (SOGOKURUZA WACU) ISEZERANO RYUMUGISHA,UWO MUGISHA NTA WUNDI RERO WARI UWURUBYARO.DAWIDI YABIVUZE NEZA NGO NARI UMUSORE NONE NDASHAJE IMVI ZIBAYE URUYENZI,SINDABONA AHO UMUKIRANUTSI YISHWE NINZARA CYANGWA URUBYARO RWE NGO RUSABIRIZE.YEMWE KUGENDANA NA POLITIKE YA RETA NIBYIZA ARK TUZIRIKANE KO KWIRUKA MWITERAMBERE RITAYOBOWE NUMWUKA WERA ARI NKO KWIRUKA INYUMA YUMUYAGA UHUHA.IMANA IKOMEZE UMUVUGIZI WACU BISHOP SIBOMANA JEAN KUKO AFITE AKAZI KATOROSHYE.

TUZABABYARA yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Sibomana ntakabeshye Imana na Leta.Niba hari itorero riheza umugore muri gahunda zaryo ni ADEPR.Impamvu mvuga ibi ni uko abagore bose b’iryo dini bize mumashuri yaryo ya bibiliya ndetse n’abarangije muri kaminuza ya teworojiya y’iri torero iba mu Gatenga ,nta numwe ugira inshingano ifatika bamwe ni abadiakoni ku midugudu abandi ni abo twita ba mwarimu b’imidugudu.imyanya yose muri adepr yihariwe n’abagabo none uwo Sibomana na Tom barabeshya izuba riva?

Miweto yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

ni byiza kuri ADEPR kwita k’umuryango .ariko mwibuke ko bimwe mu bidindiza umuryango harimo kubyara abana benshi bikigaragara kubayoboke ba ADEPR .Numva mumusanzu ukomeye itorero rikwiye gutanga ku gihugu ari ugukangurira ababyeyi kwitabira kubyara abo dushoboye kurera,numvaga muri iki cyumweru nabyo mubyibanzeho byafasha guhindura imyumvire.ni ikibazo kuko hari benshi muri ADEPR bumva ko planning familiale ari icyaha,ariko iyo umaze kubyara benshi udashoboye, no gukorera Imana ntuba ukibishoboye na kwa gutoza abana kujya mu materaniro ntibiba bigishobotse kubera kutababonera imyambaro.Rwose mumfashe iki gitekerezo cyanjye kigere ku bayobozi ba ADEPR.Murakoze

clemence yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka