ACP Badege yongeye kugirwa umuvugizi wa Polisi
Yanditswe na
KT Editorial
ACP Theos Badege wari umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID), yongeye kugirwa umuvugizi mukuru wa Polisi y’Igihugu.
ACP Badege yongeye gusubizwa kuri uyu mwanya yahozeho, asimbuye ACP Celestin Twahirwa nawe wawugiyeho asimbuye ACP Damas Gatare.
ACP Twahirwa yahise agirwa umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage (Community Policing), nk’uko bigaragara ku butumwa Polisi y’Igihugu yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

ACP Theos Badege.
Ohereza igitekerezo
|
Turashima police yacu kubu shishozi igira mugushyira abayobozi bayo beza mumiro bashoboye eg AFANDE TEOS ;mwifurije n’imirimo myiza
tuguhaye ikaze tukuziha ubunararibonye
Tumwifurije Akazi Keza Mukubungabunga Umutekano W’abanyarwanda.
Mukomerezaho police iturindira umutekano
akazi keza.
Akazi keza Afande! N’ubundi wari umukozi mwiza!