Abunganira Leta y’u Rwanda biteguye gutanga ibirego nyuma ya raporo Trévidic

Abunganira mu mategeko Abanyarwanda bari baratunzwe agatoki na raporo y’umucamanza Louis Bruguere, Bernard Maingain na Léon-Lef Forster, biteguye gutanga ikirego ku cyo bise isebanya, nyuma y’aho raporo yakozwe n’umucamanza w’Umufaransa Marc Trévidic igaragaje ko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe n’abari ku ruhande rwe.

Kuwa Kabiri tariki 10/01/2012 nibwo iyi raporo yari itegerejwe na benshi haba mu Rwanda no ku isi. Raporo yakiriwe neza ku ruhande rw’u Rwanda ariko abatavuga rumwe nayo bavuga ko hari ibikigomba gutangazwa.

Amakuru dukesha urubuga Ouest-France, avuga ko abacamanza Maingain na Forster batangaje bati: “Mu ikorwa ry’iperereza ryakozwe na Bruguière na bagenzi be, hagaragayemo ubuhamya butari bwo, kwica amabanga y’ubunyamwuga no guha abatangabuhamya ruswa.”

Raporo Trévidic yagaragaje ko igisasu cya missile cyarashe iyo ndege ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga k’indege, cyarasiwe ku birindiro bya gisirikare bya Kanombe, icyo gihe byari mu maboko y’ingabo za Leta y’icyo gihe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka