Abubatsi b’amahoro bateraniye i Kigali ngo basanga intambara muri CAR idashingiye ku madini

Abaharanizi b’amahoro ku isi (Global Peacebuilders) bari mu nama i Kigali biga uburyo babonera amahoro bimwe mu bihugu bya Afurika biri mu ntambara, basanga imvururu ziri mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika (CAR), zidaterwa n’urwango ruri hagati y’amadini ya gikirisitu na Islam, nk’uko amahanga ari ko abizi.

Imwe mu myanzuro izafatirwa muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa kane tariki 07/8/2014, ni uko bamwe mu bubatsi b’amahoro bagize ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko (RYAN), ngo bazajya kwigisha bagenzi babo mu gihugu cya Sudani y’Epfo na CAR aho ngo abashaka ubutegetsi bifashisha gushyamiranya amadini ya gikirisitu n’aba-islam, nyamara ngo nta kibazo basanzwe bafitanye.

Abayobozi b'amadini n'indi miryango igize Global Peacebuilders, Ministiri Francis Kaboneka (hagati muri bo), mu nama mpuzamahanga yo gushakira amahoro ibihugu bya Afurika biri mu ntambara.
Abayobozi b’amadini n’indi miryango igize Global Peacebuilders, Ministiri Francis Kaboneka (hagati muri bo), mu nama mpuzamahanga yo gushakira amahoro ibihugu bya Afurika biri mu ntambara.

“Turashaka kubwira isi ko intambara muri CAR idashingiye ku madini, ahubwo ni intambara ya politiki n’igisirikare; kuko itayobowe na Imam (umuyobozi mu idini rya Islam), itayobowe na Pasteri cyangwa Padiri ufite ingengabitekerezo runaka; ahubwo ni abagabo n’abagore baje bafata ubutegetsi”, Musenyeri Dieudonne Nzapalainga, uyoboye inama y’abayobozi b’amadini muri CAR.

Abajijwe niba Global Peacebuilders nawe arimo, bazashobora guhagarika intambara mu gihe abarwana bakoresha imbunda, abandi bagakoresha Bibiliya cyangwa Korowani (abenshi mu bagize Global Peacebuilders ni abahagarariye amadini); Musenyeri Nzapalainga yagize ati: “Abarwana ntibazatinda kubona ko bibeshye”.

Yunganiwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyoboye inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wavuze ko intambara mu bihugu byinshi ziterwa n’uko abanyapolitiki bacamo ibice abaturage, bagamije kubona impamvu yatuma bajya ku butegetsi cyangwa uburyo byaborohera gutegeka.

Abitabiriye inama mpuzamahanga ibera i Kigali, yahuje abubatsi b'amahoro.
Abitabiriye inama mpuzamahanga ibera i Kigali, yahuje abubatsi b’amahoro.

Global Peacebuilders baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, baje kwigira ku Rwanda uburyo rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu Abanyarwanda bakaba barabashije kwiyunga no gufatanya kubaka igihugu.

“Twabahamagariye, cyane cyane abavuye muri CAR kuba maso kugirango ntibazagwe mu mutego nk’uwo twaguyemo wa Jenoside yakorewe Abatutsi”, nk’uko Mufti w’u Rwanda, Shehe Kayitare Ibrahim yabitangaje.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasobanuriye Global Peacebuilders incamake ku mateka y’inzangano n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside; ndetse n’inzira yo kwibohora, ubumwe n’ubwiyunge no kwiyuka k’u Rwanda nyuma y’ubwo bwicanyi bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasabye iyi nama kuvamo imyanzuro igaragaza uburyo bwo komora ibikomere ku baturage bahuye n’intambara, hamwe n’uburyo bwo kubaka amahoro n’iterambere birambye; hifashishijwe cyane cyane urubyiruko, kuko ngo arirwo mbaraga z’ibihugu zikoreshwa mu kubisenya cyangwa kubiteza imbere.

Ministiri Francis Kaboneka atangiza inama y'abubatsi b'amahoro.
Ministiri Francis Kaboneka atangiza inama y’abubatsi b’amahoro.

Inama mpuzamahanga y’abaharanizi b’amahoro ku isi yabereye mu Rwanda, yateguwe n’imiryango ya AEGIS Trust uharanira ko abatuye isi bagira ubumuntu, urubyiruko rwo muri Rwanda Youth Action Network (RYAN), Ihuriro ry’imiryango ya gisivili mu Rwanda, hamwe na ‘Faith based Organisations (FBOs)’, umuryango uteza imbere umuco w’amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka