Abubaka baributswa kuzirikana abafite ubumuga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abubaka, cyane cyane inzu zihurirwamo n’abantu benshi kuzirikana abafite ubumuga bakabasigira inzira zabugenewe.

Hari mu nama yahuje, uyu wa 12 Ugushyingo 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize ako karere ndetse n’abahagarariye abafite ubumuga, mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kuzirikana abafite ubumuga uba buri tariki ya 3 Ukuboza.

Mukakalisa Dative (ibumoso), Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereyeho Myiza y'Abaturage, asaba abubaka guteganya inzira z'abafite ubumuga.
Mukakalisa Dative (ibumoso), Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereyeho Myiza y’Abaturage, asaba abubaka guteganya inzira z’abafite ubumuga.

Mukabarisa Simbi Dativa, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yibukije ko mu bikorwa remezo byose abantu batangira bakazirikana abafite ubumuga.

Yagize ati “Ibikorwa byose dukora bigomba kuba nta muntu n’umwe biheza cyangwa se bidaha umwanya wo kuba yabigeraho. Turasaba abantu bose cyane cyane abubaka ayo mazu y’ubucuruzi cyangwa se n’ayandi mazu ashobora guhurirwamo n’abantu benshi kuzirikana gushyiraho ahabugenewe hanyurwa n’abfite ubumuga.”

Madamu Mukamana Therese, Umuhuzabikorwa w’Abafite uUbumuga mu Karere ka Karongi avuga ko nubwo hakiri imbogamizi, ashima Leta y’u Rwanda ko idahwema kubitaho.

Agira ati “Hari byinshi byo gushimira Leta imaze kutugezaho, ari yo mpamvu umuntu ufite ubumuga mu guharanira uburengnzira bwe, agomba kumva ko atakiri umwe wari warahejejwe inyuma n’imiyoborere mibi.”

Umunsi w’Abafite Ubumuga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye guhera mu 1992, ukaba ugamije gushishikariza abantu guha agaciro abantu bafite ubumuga, kubahiriza uburenganzira bwabo ndetse no guteza imbere imibereho yabo muri rusange.

NDAYISABA Ernest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka