Aborozi n’abayobozi ntibavuga rumwe ku kwishyura ibyangijwe n’inka zizerera

Aborozi mu Karere ka Nyagatare baribaza mu gihe inka zoneye umuturage, ubuyobozi bukazifata nk’izizerera ugomba kwishyurwa hagati y’ubuyobozi n’umuturage wonewe imyaka.

Inka zafashwe zizerera zigomba kubanza kwishyura amande n'ubwone mbere yo kurekurwa
Inka zafashwe zizerera zigomba kubanza kwishyura amande n’ubwone mbere yo kurekurwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Kanama 2021, inka 33 zafatiwe mu mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare zoneye abaturage.

Bambasi Fred umwe muri ba nyiri inka avuga ko bagerageje kumvikana n’abaturage bonewe ariko na none bagize imbogamizi kuko habuze ubahuza kandi bageze mu buyobozi.

Ati “Inka zafashwe saa mbiri za mu gitondo, ubu ni saa munani, turi kumwe n’abaturage bonewe imyumbati, twabuze umuyobozi waduhuza nabo. Inka ntizarishije, ntizanyoye, ubu bwo ni zipfa turabaza nde?”

Akomeza agira ati “Ubu mvuganye na gitifu w’umurenge ibyo ambwiye ndumva bidashoboka, ngo turishyura abaturage ubwone, tunishyure amande yo kuzerereza amatungo. None se ko twoneshereje abaturage kuki atari bo twishyura, amande yo aza mu buhe buryo?”

Bambasi Fred avuga ko aho inka zafatiwe atari mu mujyi ku buryo bakwiye kwakwa amafaranga y’amande yo kuzerereza amatungo.

Agira ati “Inka zafatiwe hano mu gakombe munsi y’umusozi wa Mirama, aho si mu mujyi ku buryo twacibwa ayo mande. Ariko na none kuki batadufasha tukishyura kimwe, niba ari abaturage cyangwa umurenge”.

Ubuyobozi ntibubivugaho rumwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, avuga ko bagomba kwishyura abaturage ndetse bakishyura n’amande yo kuzerereza amatungo.

Yagize ati “Aho zanyuze zangije ibikorwa remezo mbere yo kujya mu mirima y’abaturage, barariha ubwone noneho n’izari mu muhanda zitange amande ya 20,000Frs kuri buri nka”.

Aha ariko ntiyasobanuye izari mu muhanda ndetse n’izoneye abaturage ahubwo zose zigomba gucibwa amande ndetse na ba nyiri imirima bakishyurwa.

Ba nyiri imirima yonwe banze kugenda batarishyurwa ubwone bw'imyaka yabo
Ba nyiri imirima yonwe banze kugenda batarishyurwa ubwone bw’imyaka yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iyo kuzerereza amatungo hajemo koneshereza abaturage hishyurwa abaturage, amande yo kuzererezwa ntabarwe.

Ati “Izo nka iyo zoneye abaturage birumvikana ntabwo duca amande y’inka zizerera, imyaka yonwe ihabwa agaciro”.

Na ho kuba inka zafungwa n’ubuyobozi, Meya Mushabe avuga ko bishobora kuba byatewe n’uko nyirazo ashobora kuba ataraza ngo akemure ikibazo cyangwa hari indi mpamvu kuko atazi icyo kibazo.

Mu gufata izo nka kandi hagaragayemo imirwano aho abashumba bari baziragiye bahanganye n’abakora irondo ry’umwuga (Inkeragutabara), umushumba umwe we bigaragara ko yababaye ku buryo ubwo twakoraga iyi nkuru bivugwa ko yari yagiye kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka