Aborozi bategerezanyije igishyika uruganda rukora amata y’ifu

Aborozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko uruganda rukora amata y’ifu rurimo kubakwa barutegereje cyane kubera ko bizeye ko igiciro cy’amata kiziyongera ndetse n’amata y’inka zabo akabona umuguzi wizewe.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, yarusuraga hagamijwe kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

Amaze gusura uruganda, Minisitiri Ngabitsinze, yatangaje ko aho imirimo yo kurwubaka igeze hashimishije ariko asaba ko hashyirwa imbaraga mu buziranenge no gufasha aborozi kubona umukamo mwinshi.

Yagize ati “Imirimo urabona ko igenda neza, ahagomba gushyirwa imbaraga ni ukumenya ko ibirimo bikorwa bifite ubuziranenge bukomeye, ikindi twabasabye guhozaho mu gukurikirana imirimo y’ibikorwa birimo gukorwa, nanone kandi twasabye ko habaho gushyira imbaraga mu kubona amata kandi twumvise ko ari byiza amata azaturuka henshi mu Gihugu, na Gishwati imihanda igiye kuzakorwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Inyange, Biseruka James, avuga ko uru ruganda mpuzamahanga ruzuzura nibura mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi), kuko ngo imirimo isigaye ari ugushyiramo imashini no gusuzuma ko zikora neza.

Ikindi gikorwa gikomeye barimo gukora ngo ni ugushakisha uburyo amata akenewe yaboneka kuburyo bamaze gushyiraho abantu bakurikirana aborozi mu bice byose by’Igihugu harebwa imbogamizi bagahabwa ubujyanama bugamije kongera umukamo.

Ati “Twashyizeho ikipe y’abantu 10 bazabana n’aborozi mu Turere twose, bazafasha aborozi ku cyakorwa kugira umukamo wiyongere kugira ngo nitujya gutangira uruganda tuzabe tumaze kugera ku mata yifuzwa, ibindi turakorana n’inzego zitandukanye za Leta kugira ngo turebe icyo twafasha aborozi mu kongera umukamo.”

Umuyobozi w’Ikusanyirizo ry’amata rya Nyagatare, Nyagatare Dairy Cooperative, Hodari Hillary, avuga ko uru ruganda aborozi barutegerejeho byinshi kuko ngo hari igihe amata yabo yangirikaga kubera ko yabaye menshi akabura isoko.

By’umwihariko ariko ngo uruganda barutezeho kubongerera igiciro cy’amata kuko ruzaba ari mpuzamahanga. Ati “Rimwe na rimwe byahungabanyagaho abantu aho twagemuraga amata yuzuraga amwe akabura aho ajya, ariko hariya ni hanini, byonyine kuba ukama uzi ngo amata yawe ntaribugaruke icyo ni ikizere cya mbere ariko ikindi dufite ikizere ko igiciro cy’amata gishobora kwiyongera kuko n’ayongeweho ubushize amata yarabonetse ku bwinshi.”

Ikindi, aborozi bizeye ko bazafashwa kubona inka zitanga umukamo ziturutse hanze y’Igihugu kugira ngo babashe guhaza uruganda.
Ubusanzwe litiro y’amata igura amafaranga 300, amafaranga yagezeho ivuye kuri 220. Uru ruganda ruzajya rwakira amata litiro 500,000 ku munsi, rwatangiye kubakwa muri Nzeli 2021 bikaba byari biteganyijwe rurangira kubakwa muri Nzeli 2022.

N’ubwo hataramenyekana impamvu igihe cyo kuzuza uru ruganda cyarenze, ariko harakekwa ikibazo cy’imashini zizarukoreshwamo kuko zose zitarahagera kd zituruka hanze y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka