Abononewe n’inyamaswa zo muri pariki bagiye gushumbushwa

Abaturage bafite abishwe, abakomeretse cyangwa abonewe n’inyamaswa zi muri za piriki zo mu Rwanda bagiye guhabwa impozamarira.

Kuri uyu wa gatanu tariki 02/03/2012, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashikirije amadosiye y’abaturage baturiye pariki y’Akagera, Nyungwe n’iy’Iburunga baregeye indishyi z’akababaro ikigo gishinzwe kugoboka abo baturage.

Uyobora iki kigo gishinzwe kugoboka abononewe n’inyamaswa (Special Guarantee Fund), Bernardin Ndashimye, yavuze ko abaturiye amapariki basaga nk’aho bibagiranye, ugasanga inyamaswa zibabuza umutekano.

Yagize ati: “Twajyaga dusaba abantu gukunda inyamaswa no kuzubaha ariko tukirengagiza ko nazo hari igihe zitaborohera, zikabangiriza”.

Iyi gahunda izatangirana n’abatuye i Rwimbogo bagera ku 133 bazashumbushwa ku myaka yabo, izasubiza n’ibindi birego by’abaturiye pariki y’Akagera bagera kuri 306, abaturiye pariki Nyungwe 34 n’abaturiye pariki y’Ibirunga bagera kuri 17.

Amafaranga azishyurwa abaturage ntaramenyekana kuko aya madosiye agomba kubanza gusuzumwa hanyuma bakagena agaciro k’ibyangijwe n’inyamaswa.

Amafaranga azajya akoreshwa muri iki kigega kitaratangira imirimo yacyo neza ni 5% y’azajya ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda; nk’uko itegeko ryagishyizeho ribigena.

Mu minsi yashize hagaragaye abantu bishwe n’ingona n’imvubu ziva muri pariki y’Akagera zikica abantu cyane cyane mu biyaga byo muri Bugesera no muri Nyabarongo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka