Abongeleza batatu baturutse iwabo ku magare bageze mu Rwanda
Abagabo batatu baturutse mu mujyi wa Bury St. Edmunds mu Bwongeleza, baje ku magare mu rwego rwo gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’imikino byo mu mashuri b’abana babana n’ubumuga, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki tariki 02/07/2012.
Hari ku isaha y’isaa cyenda n’igice, ubwo Peter White, Peter Godwin na Julian Claxton basesekaraga kuri biro by’Ambasade y’u Bwongeleza ikoreramo ku Kacyiru, baherekejwe n’imodoka ya Polisi, nyuma y’iminsi 70 banyonga amagare.
Nyuma yo guhabwa ikaze n’Ambasade y’u Bwongeleza mu Rwanda aba bagabo berekeje kuri Stade Amahoro ku cyicaro cya Komite Olympic, mu rwego rwo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Peter White, umwe muri aba bagabo, yavuze ko ari icyubahiro kuri bo kuba barangije iki gikorwa, kuko yizera ko ari kimwe mu bikorwa kizafasha igihugu cye mu gusiga umurage mwiza nyuma y’imikino ya Olympic.
Ati: “Icyaduteye gukora iki gikorwa ni ugusiga umurage mwiza, kuko London yagize amahirwe yo guhabwa kwakira imikino ya Olympic. U Rwanda nk’igihugu kirimo abana badafite ubushobozi bwo gutera imbere twasanze hari icyo twakora”.
Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gukusanya inkunga cyatangiye nyuma y’aho ubuyobozi bw’umujyi baturukamo wa Bury St. Edmunds, ari naho ikipe y’u Rwanda izakorera imyitozo ya nyuma mbere y’uko amarushanwa atangira, wiyemeje gutera inkunga abana bafite ubumuga mu Rwanda, aba asore nabo bareberaho.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) wakiriye aba banyonzi batabigize umwuga, yavuze ko iki gokorwa Abanyarwanda bakigiraho byinshi, birimo umurava, gufasha no kubaka umubano.
Ati: “Icyo Abanyarwanda bakwigiramo harimo kugira umuhati ku bifuza gutwara amagare, bagendeye ku rugendo aba bagabo bakoze, ikindi harimo umutima wo gufasha ukumva ko hari umutwaro ugomba gutura. Ikindi ni ugusiga umurage mwiza”.
Aba bagabo batangaje ko bamaze kugeza ku mapawundi ibihumbi 10, ariko bakizera ko guhera ubu aribwo bagiye gutangira gukusanya inkunga neza kuko bitwaje n’abazabakorera video yurugendo rwabo.

Mu gihe habura iminsi 24 kugira ngo imikino Olympic itangire, aba bagabo bemeza ko imvune bagiriye muri uru rugendo rwa kilometero zirenga 7000, bayibagijwe n’uko bageze ku ntego yabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
wow!burya koko gushaka ni ugushobora!nanjye mbonye ko...nzabigeraho pe!
Aba bakinnyi b’amagare baranshimishije cyane. Icyo mbigiyeho ni ukugira commitment, objective no kuyigeraho kabisa.
Aba ba jeunes ni indashyikirwa kabisa ubu se intego yabo ntigezweho burya koko Vouloir c’est pouvoir ariko ubwo murumva urugendo bakoze uko rungana ni hatari pe!!!!!!!!!