Abofisiye mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda basoje amasomo abongerera ubushobozi
Abofisiye barenga 450 baturutse mu ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora barangije amasomo bari bamazemo amezi atanu azabafasha mu kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu mirimo bashinzwe.
Aya masomo yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Knama 2024 yaberaga mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo (CTC-Gabiro).
Amasomo yahawe aba bofisiye basanzwe bayobora bagenzi babo mu nzego z’umutekano babarizwamo, agamije kubafasha mu kubongerera ubumenyi mu bya gisirikare, ubushobozi mu miyoborere no kugenzura imitekerereze n’amayeri ku rugamba.
Aya masomo agamije kandi kwerekana intambwe ikomeye mu bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF), mu gushyira imbaraga mu gukora kinyamwuga no kubategurira guhangana n’imbogamizi bazahura nazo mu bihe biri imbere.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF, Maj Gen Denis Rutaha, umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo cya Gabiro, CTC-Gabiro, wayoboye uyu muhango wo gusoza ayo masomo yashimiye abayitabiriye umuhate bagaragaje.
Yashimangiye akamaro k’amasomo y’umwuga bahawe, avuga ko ubumenyi n’ubushobozi bayigiyemo bizabafasha mu kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo bazahura nabyo mu bihe biri imbere.
Maj Gen Rutaha yagize ati: "Ndabashimira ku bw’ibyo mwagezeho na RDF muri rusange, amasomo y’umwuga muri RDF afite uruhare runini, muzirikane ko ubumenyi n’ubushobozi mukuye hano uyu munsi bizabafasha gukemura ibibazo biriho ubu".
Ohereza igitekerezo
|
Byagakwiye kuba indangagaciro zaburimunyarwanda
Cyanecyane urubyiruko kuko ari imbaraga zigihugu kandi zubaka