Abo Perimi za burundu zabo zitinda kuboneka basabwe kwihangana

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, asaba abakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi za burundu) kwihangana mu gihe batinze kuzihabwa.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, SSP Irere yasobanuye ko imashini zicapa impushya zo gutwara ibinyabiziga ziri mu kazi kenshi, ku buryo ngo hari igihe zinanirwa zikagira ibibazo bya tekiniki.

Avuga ko mbere ya gahunda yo korohoreza benshi kubona perimi, abantu bavugaga ko batabona uko biyandikisha kuko imyanya yasaga n’aho ari mike, ku buryo ikoranabuhanga ryageraga aho rikifunga.

SSP Irere avuga ko ubu umurongo bw’Ikoranabuhanga abantu biyandikishirizaho uhora ufunguye, ndetse n’abakozi (abapolisi) bakoresha ibizamini bakaba badakorera i Kigali gusa, cyangwa ngo bajye mu Ntara ari ho bavuye.

Ati "Ubu hari amatsinda y’abapolisi ari mu ntara ku buryo gukora ibizami bihoraho, ibibazo muri iyi minsi twakira ni uko hari abavuga ko Perimi zabo zatinze gusohoka, birashoboka kubera ubwo bwinshi bw’abiyandikisha n’abatsinda (ibizami)".

SSP Irere avuga ko igihe impushya za burundu zabonekeraga gishobora kwiyongera, agasaba abantu bazikeneye kwihangana kubera ko n’imashini ngo zishobora kugira ibibazo, bitewe n’akazi kenshi zirimo gukora muri iki gihe.

Agira ati "Uwo Perimi yatinze ntiyumve ko ari impamvu ziturutse ku mikorere mibi".

Ishami rya Polisi rishinzwe Ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko ubusanzwe umuntu wishyuye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aruhabwa nyuma y’iminsi 14 uhereye igihe yarwishyuriyeho.

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, akomeza amenyesha abifuza Perimi za burundu ko zizajya zibasanga iwabo aho bakoreye ibizamini.

Impushya z’agateganyo (provisoire) zo Polisi ivuga ko ubu zisigaye ziboneka hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikaba bitakiri ngombwa ko umuntu ava mu Karere k’iwabo aza kurufatira i Kigali.

SSP Irere asaba abakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo cyangwa iza burundu, kwirinda abamamyi babatwara amafaranga y’ubusa, nyamara uburyo bwiza bazibonamo ngo buba bwasobanuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza, ni mutuvuganire amafarang dutanga yo gukora ikizamini,ayo ikizamini utabashije kugeraho bajye bayadubiza.

Donath yanditse ku itariki ya: 8-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka