Abo muri Kigali boroherejwe ingendo bakoresha amagare agezweho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufatanyije na sosiyete, GURARIDE bashyiriyeho abawutuye n’abawugenda, uburyo bworoshye bwo gukora ingendo bifashishije amagare agezweho.

Ni gahunda nshya yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwaremezo, Ambasaderi Clever Gatete kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, aho biteganyijwe ko ayo magare agiye kwifashishwa n’abatuye ndetse n’abagenda Umujyi wa Kigali mu ngendo zabo nta kiguzi batanze mu gihe kingana n’amezi abiri, nyuma yaho bakazajya batanga amafaranga bitewe n’igihe umuntu ari burimarane.

Ngo iyi gahunda iri mu zatangijwe zo kugira ngo abantu bajye bakora ingendo zabo ari na ko banabungabunga ibidukikije mu rwego rwo kurushaho kugira Umujyi umeze neza kandi ucyeye, bigafasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, bakoresha aypo magare muri sports no kugira ngo bishimishe bareba ibyiza bitatse Umujyi wabo.

Kuri ubu abarenga 200 batuye mu Mujyi wa Kigali bamaze gutangira gukoresha ayo magare mu gihe abandi barenga 1000 biyandikishije muri Application ya GURARIDE kugira ngo na bo bajye bayakoresha.

Minisitiri Gatete avuga ko politike y'igihugu y'ubwikorezi yazirikanye n'abakoresha amagare
Minisitiri Gatete avuga ko politike y’igihugu y’ubwikorezi yazirikanye n’abakoresha amagare

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko uretse kuba aya magare agiye kubafasha kurengera ibidukikije, ariko kandi ngo azanakemura bimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu ngendo zikorerwa muri Kigali.

Ati “Twahereye mu masangano y’Umujyi na za Remera, ariko barakomeza bakwire Umujyi wose, aho n’ahantu n’ubundi twajyaga tubona ko hari urujya n’uruza rw’abantu cyane cyane amasaha yo gutangira akazi, cyangwa yo gutaha ugasanga hari imodoka nyinshi ahantu henshi habaye umbyigano. Urumva rero umuntu ashobora gusiga imidoka agakoresha igare bigatuma tugabanya imodoka mu mihanda”.

Umuyobozi wungirije wa GURARIDE, Christella Niyonkuru, ashimira cyane ubuyobozi bwamubaye hafi ari na ho ahera asaba Abanyarwanda bari hanze, kuza bagafatanya n’abandi kwiyubakira igihugu.

Ati “Uyu mushinga tuwutangira nari mfite ubwoba mvuga nti ese ibi bintu bizakunda, ese bazadufasha kubona impapuro, kubona Leta y’u Rwanda yaradufashije kugira ngo tugere hano n’ikintu gikomeye cyane. Nibaza ko n’urubyiruko rwakwigira kuri twebwe, mpora mbivuga abantu bari hanze batahe baze dufate igihugu tucyubake nk’uko Nyakubahwa Perezida wacu abivuga”.

ACP Teddy Ruyenzi avuga ko polisi izarushaho kwita ku mutekano w'abatwara amagare mu muhanda
ACP Teddy Ruyenzi avuga ko polisi izarushaho kwita ku mutekano w’abatwara amagare mu muhanda

Umuyobozi wungirije muri Polisi ishami rishinzwe ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, avuga ko ikoreshwa ry’ayo magare hari byinshi rizafasha abayakoresha ndetse n’umutekano w’umuhanda.

Ati “Mu bushakashatsi twagerageje gukora tumaze kubona uyu mushinga n’uko impanuka zikomoka kuri aya magare ateye gutya, urugero rwo gukomeretsa no kwica mu gihe habaye impanuka ruri hasi ugereranyije n’impanuka zikorwa n’abatwaye amagare asanzwe”.

Niyonkunru Christella asobanurira abayobozi uko amagare azajya akoreshwa
Niyonkunru Christella asobanurira abayobozi uko amagare azajya akoreshwa

Minisitiri Gatete avuga ko muri politike y’igihugu y’ubwikorezi, Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga uburyo bwizewe kandi bwemewe bwo kugenda n’amaguru.

Ati “Muri politike y’igihuguy’ubwikorezi yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri muri Mata uyu mwaka, Leta y’u Rwanda yiyemeje gutanga uburyo bwizewe kandi bwemewe mu rwego mpuzamahanga bwo kugenda n’amagaru, kunyonga igare ndetse n’ubundi buryo bwo kugenda budakoresheje moteri mu mihanda yose yo mu Mijyi. Harimo no gutangiza uburyo bwo gusangira amagare ku ngendo za bugufi, mu buryo bwo korohereza abantu kugera aho bategera imodoka rusange”.

Izengo zitandukanye z'ubuyobozi zirasaba abatuye n'abagenda Umujyi wa Kigali gutangira gukoresha ayo magare
Izengo zitandukanye z’ubuyobozi zirasaba abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali gutangira gukoresha ayo magare

Ku ikubitiro hakaba hatangijwe amagare 80, agiye gutangira gukoresherezwa mu Mujyi rwagati (CBD), Remera- Control technique- Kimironko KG 17, hakaba hari sitasiyo 12 z’aho agomba guparikwa kuko atari ngombwa ko aho umuntu yarikuwe ari ho arisubiza.

Reba ibindi kuri iki gikorwa muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka