Abo muri FDLR ngo ntibatera imbere bagifite imyumvire yo mu mashyamba

Sergent Havugimana Bertin witandukanyije na FDLR yatangaje ko imyumvire yo mu mashyamba yamugaje benshi ku buryo ngo uje wese abasukamo ibihuha bibabuza gutahuka mu gihugu cyabo. Avuga ko we yafashe ingamba z okwitandukanya n’uwo mutwe kuko ngo asanga nta terambere yageraho akiri muri iyo myumvire.

Sergent Havugimana watahutse mu Rwanda tariki 06/12/2013 akomeza kuvuga ko mu ishyamba ari mu gihuru bityo akaba abona kukigumamo ari ntaho byazamugeza dore ko kuva yagera muri FDLR ngo nta kintu na kimwe yigeze ageraho usibye guhangayika mu miserero y’intambara zitarangira.

Premier Soldat Bizimana Claude hamwe na begenzi be bo bavuga ko ngo bari bamaze kurambirwa no kuba mu mashyamba ya Congo ntacyo bayatoramo aho bumvaga bifuza kugaruka iwabo.

Barishimira kongera kugera mu gihugu cyabo.
Barishimira kongera kugera mu gihugu cyabo.

Aba basirikare bavuga ko kuba ngo bahozwa mu ntambara zitafite intego kubera inyungu za bamwe bituma bacika intege bityo bigatuma abenshi bafata ingamba zo kugaruka iwabo. Abakiri mu mashyamba bitwaza ko batazi neza amakuru y’u Rwanda ngo ni ibinyoma kuko ngo baba bafite amakuri y’igihugu cyabo mu buryo buhagije.

Aba basirikare barakangurira bagenzi babo basize mu mashyamba kuva yo kuko ngo basanze barasigaye inyuma bakurikije uko basanze igihugu cyarateye imbere, ngo kuguma kwiruka inyuma y’abayobozi ba FDLR kandi ari ntacyo babamariye ngo ni ukwitesha agaciro kuko ngo nibaramuka babishinze bazapfa badateye imbere, kuko ngo nta terambere ry’ishyamba.

Aba basirikari bavuga ko bishimye bidasanzwe kuba bongeye gukandagira ku butaka bw’igihugu cyabo kuko ngo bahoraga babyifuza kenshi ariko ntibishoboke.

Kuba bageze iwabo kandi ngo bagasanga Abanyarwanda baravuguruye igihugu cyabo ngo nabo baje gushiraho imbaraga zabo bafatanya nabo basanze gukomeza kucyubaka.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka