Abo muri FDLR bakomeje gutahuka
Ku mugoroba wa tariki 07/01/2013, abandi basirikare batandatu, abagore bane hamwe n’abana 20 bitandukanyije na FDLR bageze ku butaka bw’u Rwanda bavuye muri Congo.
Aba basirikare bavuye muri zone ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo kuvuga ko intambara FDLR ihoamo ntacyo iteze kubagezaho usibye gukiza abayobozi babo gusa.
Ngo abana b’abo bayobozi ba FDLR bose bajya kwiga hanze mu gihe ab’abandi basirikare bato bashyingurwa mu mashyamba buri munsi kubera indwara ya bwaki.

Uwitwa Sergent Kanyemera Hussein avuga ko bavuye mu rupfu kuko ngo igisirikare cya FDLR ari ubucakara kuko abategetsi babo bahoraga babaroha mu ntambara ngo bajye kubashakira ibyo barya kandi babibura bakabizira.
Ngo abayobozi babo bababuzaga gutaha bababwira ko nibagera mu Rwanda bazabica ariko ngo bamaze kwigirira icyizere cy’uko ari ntacyo bari bube kuko ngo basanze nta nzigo Abanyarwanda bagenzi babo babafitiye nk’uko babyibwiraga bakiri mu mashyamba.
Ngo kuba bari gutahuka ari benshi umunsi ku wundi ngo barabyishimiye kandi bavuga ko baje gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo; kabone n’ubwo ngo bapfa ariko ngo bakagwa mu gihugu cyabo batishwe urwagashinyaguro ngo nuko abayobozi babuze amafunguro.

Kugeza ubu inkambi ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe icumbikiye abasirikare 42 bitandukanyije na FDLR n’imiryango yabo myinshi.
Yaratahutse ariko yaheze mu nkambi kubera yayobewe iwabo
Umusore w’imyaka 20 witwa Uwiringiyimana Nelson amaze amezi atatu mu nkabi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi yarabuze aho yakwerekera nyuma yo tahuka avuye muri Congo.
Uyu musore ngo yahunganye na nyina bageze muri Congo arapfa kandi ngo ntazi aho bahunze baturuka, gusa ngo yumva bavuga ko iwabo ari ku Kibuye.

Ushinzwe kwakira impunzi mu nkambi ya Nyagatare, Safi Alfred, avuga ko ku bufatanye bw’akarere ka Karongi na Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi (MIDIMAR) bagiye kubakira uwo musore inzu yo guturamo.
Igihe uyu musore azavira mu nkambi ntikiramenyekana ariko ngo bidatinze ngo azasubizwa iwabo kandi yahawe n’inzu yo kubamo. Mu byifuzo bye harimo gukomeza kwiga kugira ngo ategure ubuzima bwe bw’ejo hazaza.
Aho ari mu nkambi ya Nyagatare, Uwiringiyimana ahabwa ikiro kimwe cy’ibishimbo n’ibiro 6.5 by’ifu bimutunga mu minsi 15 ariko avuga ko bitamuhagije.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gutahuka kwabo bavandimwe ni byiza, ariko barabe batazanywe no kuduhungabanyiriza umutekano, no gupangana nabo basize Kongo ubwicanyi.
. Baze bazi ko umuntu ari nk
undi ko uburenganzira ari bumwe apana bimwe bari baramenyereye byo gutoteza abo badahuje ubwoko cyangwa uturere, ibyo ighe cyabyo cyararangiye byajyanye na nyirabyo Kinanai. Muze mwarabaye abantu kuko ubundi mwari nk
abataye ubwenge, aho umubyeyi yicaga abo yabyaye. Muze murebe aho tugeze, imyimvire ni mishya, abantu baratekerza iterembere apana gutemana. Muze mujye mu migambi myiza yo guteza igihugu cyanyu imbere, ubu umuntu afite agaciro kamwe n`undi. Tubifurije gutahuka kwiza, murisanga.