Abo muri FDLR bakomeje gutahuka
Kaporali Niyonzima na Karisa babaga muri FDLR n’imiryango yabo batahutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 15/01/2013 bavuye muri kongo. Binjiriye ku mupaka wa Rusizi ya kabiri bahita bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.
Aba basirikare batangaza ko gutinda gutahuka kwabo byatewe n’ubuyobozi bwa FDLR bwahoraga bubabuza kugaruka iwabo kuko mbere hari bagenzi babo babigerageje bakabizira ibyo bigatuma batinya kuza ku mugaragaro.
Bamwe bo mu miryango yabo batangaza ko kuva mu mashyamba ya Kongo ari intsinzi ikomeye kuko bavuye mubyo bagereranya n’ubucara bwa FDLR buri wese akaba agiye kugira uburenganzira bwe.

Bavuga ko bakigera mu Rwanda batangajwe nuko ntawabakozeho mu gihe baje bikandagira bazi yuko bagiye mu bibazo nk’uko bahoraga babibwirwa n’umutwe wa FDLR; barashima ko basanze ari ibinyoma.
Aba bagore n’abakobwa batangaza ko nta mutekano bari bafite mu mashyamba kuko hari abafashwe kungufu n’imitwe yitwaje intwaro irwanira muri Kongo.
Usibye ibyo ngo abana b’abakobwa barangiritse bikabije aho ngo barongorwa bakiri bato cyane bityo bikabagora kwikorera ibibazo by’urugo bakiri bato.
Ubu inkambi ya Nyagatare yuzuye Abanyarwanda b’abasiviri n’abasirikare bavuye muri kongo aho biteganyijwe ko bagomba kujyanywa mu ngando mbere yo gusubizwa aho bakomoka kugira ngo basobanurirwe gahunda igihugu kigenderaho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|