Abo muri Arabia Soudite bashimye imibanire y’abayislamu n’abandi Banyarwanda

Sheikh Muhamad Abdulrahman ukomoka muri Arabia Soudite yatangajwe n’imibanire myiza igaragara hagati y’abayislamu n’abatari abayislamu mu Rwanda, avuga ko bigoranye kubatandukanya uretse gusa ku myambarire.

Sheikh Muhamad Abdulrahman kandi yashimye ibindi byiza byinshi biri muri iki gihugu yaba isuku n’umutekano, abwira abandi banyamahanga ko uwasura u Rwanda yakwiga byinshi.

Sheikh Muhamad Abdulrahman ni umwe mu bafatanyabikorwa bazatera inkunga ibikorwa byo kubaka ikigo cya kislamu mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Rubirizi.

Icyo kigo kizaba kigizwe n’umusigiti ujyanye n’icyerekezo, inzu mberabyombi, ikigo cyigisha ubumenyi ngiro n’inzu yakira abashyitsi (Guest House).

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana ari kumwe n’abafatanyabikorwa b’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), ku itariki ya 25 Mata 2019 bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa icyo kigo kizatanga serivisi zijyanye n’iterambere.

Bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa icyo kigo
Bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa icyo kigo

Uyu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umuryango w’abayislamu mu Rwanda barimo Perezida w’Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Nzanahayo Khassim, Imam w’Umujyi wa Kigali, Sheikh Bishokaninkindi Dawudi, Imam w’Akarere ka Kicukiro, Sheikh Gatete Mussa, n’abandi.

Icyo kigo ntikizagirira akamaro abayislamu gusa ahubwo ngo kigizwe n’ibikorwa bitandukanye bizafasha abayislamu n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro kwiteza imbere, kikazuzura mu gihe kigera ku myaka ibiri gitwaye asaga miliyari imwe na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana asobanura ko ibi bikorwa ari bimwe mu byo umuryango RMC n’abafatanyabikorwa bawo bazagenda bageza ku banyarwanda kandi bikazagirira akamaro abantu b’ingeri zose yaba Abayislamu n’abatari abayislamu kuko bizaha imirimo abaturage b’Akarere ka Kicukiro yaba mu mirimo yo kubyubaka, kubaguraho ibikoresho,n’ibindi.

Ngo abantu bose bazanabyungukiramo nibimara kuzura kuko ubumenyi ngiro buzahatangirwa buzaba ari ubwa bose.

Mufti w’u Rwanda akaba yaboneyeho n’umwanya kandi wo Gusaba Abayislamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa bifitiye igihugu n’abanyarwanda akamaro kuko ari bo ubwabo baba bikorera. Yabasabye kandi kuzarwangwa no gukunda umurimo mu gihe cy’igisibo bagiye kwinjiramo mu minsi ya vuba kandi bakazarushaho kubanira neza yaba abayislamu bagenzi babo n’abo badahuje imyemerere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amahoro abe kuri buri wese utekerereza neza inzira igororotse akababazwa nibikorwa bibi byugarije isi muri rusange bikagira abo byitirirwa batabifitemo uruhare

Birababaza cyane iyo dushishikazwa no kuvuga ibyo tudafiteho ubumenyi kuko bituma twangiza CIV za society dutangaho ubuhamya tudafite so wowe ushinja ubugizi bwa nabi itsinda runaka jya urikoraho ubushakashatsi bwimbitse umenye fondateur na suposer waryo aho baturuka nintego yabo bizatuma umenya ukuri kuri buri kimwe

Yahya yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Amadini yose akunda kwishyira heza.Aba bagabo from Saudi Arabia,nibabanze badusobanurire impamvu igihugu cyabo cyashoje intambara muli Yemen kugeza n’ubu.Ntabwo ari ugusebanya,usanga mu bihugu by’Abaslamu henshi hari intambara,nyamara Imana ibuza kurwana abantu bayumvira nyakuri.Reba intambara muli:Yemen,Libya,Syria,Somalia,Egypt,etc...Kandi ni abenegihugu birwanira hagati yabo,kandi bose ari Abaslamu!!Ariko na chef wabo Muhamadi,yarwanye intambara nyinshi.Izwi cyane ni igitero yagabye I Maka aturutse I Madina.Umuntu wese wangaga kuba Umuslamu,yategekaga ko bamwica.Slaves b’abagore bakabarongora.Neza neza nkuko za Boko Haram,ISIL,AL Shabab,etc...nazo zibigenza.Gusa ntabwo ari Abaslamu bonyine barwana.Muzi ibyo Amerika ikora muli Afghanistan.Nkuko bible ivuga,abantu bose barwana ntibazaba muli paradizo,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza (abajura,abasambanyi,etc...)

sezibera yanditse ku itariki ya: 28-04-2019  →  Musubize

NUKO URAKOZE KUDUHA AMATEKA. YUZUYEMO INJENGAS GUSA UWISHE ABA YAHUDI NINDE CG UWASENYE LIBYA NINDE IRAQ SE URAMUZI KO WIHAYE GUSOBANURA AMATEKA UWISHE ABA ROMANIA WE KUTAMUVUZE MURWANDA SE KONTACYO WAVUZE NABA Islam BARWANAGA NUKO URAKOZE

kassa yanditse ku itariki ya: 29-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka