Abo muri AERG na GAERG basabwe kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arahamagarira abo muri AERG na GAERG kujya mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda.

Gatabazi Jean Marie Vianney
Gatabazi Jean Marie Vianney

Ibi Minisitiri Gatabazi abishingira ku butwari bwaranze abanyamuryango ba AERG na GAERG nyuma ya Jeonoside yakorewe Abatutsi, kuko bemeye kwirenga, barigomwa, baritanga, bemera gutura no kubana n’ababahemukiye bakabicira ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse bemera no kubana n’abana babo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko iyo aza kugira amahirwe yo guhura na bo mbere y’uko amatora y’inzego z’ibanze aba, yari gukora ubukangurambaga bubahamagarira kujya mu nzego z’ibanze guhera ku masibo no mu midugudu kuko aribwo bashobora kubaka ibiramba.

Ati “Bishingira hariya ku mukuru w’isibo uri muri AERG, GAERG, agahera ku kubuza ba banyarwanda bari ku isibo, ku mudugudu, mukajya muri komite nyobozi y’umudugudu, muri njyanama y’akagari, muri njyanama y’umurenge, muri njyanama y’Akarere, mukayobora uturere, aho ngaho ni ho ruzingiye kubera ko Leta yakoze ibyo yagombaga gukora, ubu tugomba gushaka ubuzima, uyu munsi ibyo tuvuga byagezweho, turashima sisiteme yubatswe ituma uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ashobora kubona ishuri, uko yivuza, uko abaho, aho ataha”.

Minisitiri Gatabazi avuga ko kuba AERG na GAERG ari abafatanyabikorwa beza ba MINALOC kandi bakaba ishyirahamwe rikora neza guhera hasi, bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kubanisha Abanyarwanda (Social Cohesion).

Ati “Inzego z’urubyiruko muzibonekemo, inzego z’abagore muzibonekemo, amakoperative ashingwa muyinjiremo, ntabwo muzinjira mu makoperative nka AERG na GAERG gusa, mugomba kwinjira mu makoperative aho ari hirya no hino kugira ngo mujyanemo rwa rukundo, mujyanemo bwa bumwe, mujyanemo wa mwuka, kuko umuntu atanga icyo afite, noneho nyuma y’imyaka 25 iri mbere, ya ntego ya 2050 muzabe ari mwe mwabaye umusemburo w’iyo mpinduka munayibazwa noneho”.

Yabasabye kwakira neza ababagana barimo abatishoboye, abakene, abafite ibibazo mu ngo, abafite amakimbirane mu miryango, abafite ibibazo by’akarengane binyuranye.

Agira ati “Twifuza kuzasazira mu biganza byanyu, mutuyobora neza, tubona mutuganisha muri cya cyerekezo abasaza n’abandi bakuru barwaniriye, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu uyu munsi bwaharaniye, ubu rero murabaza Leta mugiye kuzabazwa namwe muri ino minsi iri mbere, mugomba gufata inshingano”.

Abanyamuryango ba AERG na GAERG barasabwa gukora itandukaniro bakarushaho kurangwa n’umurava, n’ikinyabupfura kuko hari byinshi basabwa gukora kugira ngo bizere ko ejo hazaza hazarushaho gukomeza kuba heza kubera ko baramutse badashoboye gukora neza ngo barwanye icyakongera kuzana Jenoside, mu myaka iri imbere igihugu cyazahura n’ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka