Abo mu Igororero rya Musanze basanga ‘Mvura Nkuvure’ yarabagaruye mu murongo mwiza

Abagororwa 46 bo mu Igororero rya Musanze, bari bamaze ibyumweru 15 mu biganiro byo komorana ibikomere muri gahunda ya Mvura Nkuvure, bahamya ko byabafashije gusubira mu murongo muzima, bituma biha intego y’uko nibarangiza ibihano bakatiwe n’inkiko bagasubira mu buzima busanzwe, bazarushaho kurangwa n’imyitwarire myiza.

Ibiganiro bagiye bagirana mu matsinda byabafashije kwigarurira icyizere biyemeza gusubira mu murongo muzima
Ibiganiro bagiye bagirana mu matsinda byabafashije kwigarurira icyizere biyemeza gusubira mu murongo muzima

Ni ibiganiro bagiye bagirana mu matsinda, bibakangurira kubaka imibanire myiza n’abanadi, komorana ibikomere, ukwigirira icyizere, gutera intambwe yo kwemera icyaha no kwiyunga n’abo bahemukiye.

Mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ibyo biganiro, cyabereye mu Igororero rya Musanze ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, abagororwa, barimo na Hategekimana Thomas ukomoka mu Karere ka Gakenke, yatanze ubuhamya bw’uburyo yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agahamwa n’icyo cyaha ndetse agakatirwa imyaka 30. Igihano asigaje imyaka ibiri ngo asoze.

Yagize ati “Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ababaga bahunga bakagera kuri bariyeri nari mpagarariye, twaragenzuraga nasanga ari Abatutsi nkabica. Icyo gihe Satani yari yanyinjiye inyambura ubumuntu mba nk’inyamaswa, ku buryo ari abana cyangwa abagore bantakambiraga bansaba kubagirira impuhwe, nta n’umwe nigeraga ntega amatwi ahubwo ngatuza ari uko mbishe”.

Abagororwa 173 bo mu magororero ane yo mu gihugu nibo bakurikiranye ibyo biganiro
Abagororwa 173 bo mu magororero ane yo mu gihugu nibo bakurikiranye ibyo biganiro

Ati “Ibyo byaha byaje kumpama ndakatirwa ndafungwa, ariko nkomeza kugumana inkomanga y’abo nishe, sindyame ngo nsinzire nkarara mfite ubwoba bwinshi nabuze amahoro umutima udihaguza”.

Uyu mugabo waje kuba umwe mu bitabiriye ibiganiro bya Mvura Nkuvure, ngo byamufashije gusasa inzobe abwira abandi ayo mateka, bimufasha kuruhuka aho ubu yifuza kuzahura n’imiryango yiciye, akayisaba imbabazi.

Ati “Ibiganiro bya Mvura Nkuvure byarankanguye bifasha umutima wanjye kumva ko nakosheje, ndicuza kandi nkumva ko ngomba kuba umuntu muzima. Ubu imyaka ibiri nsigaje ngo nsoze igihano, mpangayikishijwe n’uko ntarasaba imbabazi abo niciye barimo n’abo duturanye inzu ku yindi. Nkifuza ko ubuyobozi bwamfasha bukampuza na bo, tukiyunga kuko nabahekuye”.

Ishimwe Wellars, wakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu akanagifungirwa, na we ataragerwaho n’ibiganiro bya Mvura Nkuvure, ngo yari yarihebye azi ko azagwa muri Gereza. Ariko ngo ubu ikimushishikaje ni ugutekereza uko azabaho narangiza igifungo yahawe.

Bahamya ko ibi biganiro byabagiriye akamaro
Bahamya ko ibi biganiro byabagiriye akamaro

Ibiganiro bya Mvura Nkuvure byitabirwa n’abagororwa, basigaje nibura imyaka itatu ngo basoze igihano bakatiwe n’inkiko. Bakaba babigirana ku bufatanye bwa Prison Fellowship, Haguruka na Dignity in Detention Organization (DIDE), ku nkunga y’igihugu cya Suwede kibinyujije mu muryango wita ku kubaka amahoro Interpeace.

Mahoro Margret, Umukozi uhinzwe ibikorwa muri Interpeace, avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu iyi gahunda izamara, izagera kuri benshi ku buryo hitezwe impinduka ifatika.

Yagize ati “Ni gahunda igamije gufasha abagororwa kubaho babohotse, bafite indangagaciro n’imyitwarire myiza yaba mu gihe bakora igihano bahawe no mu gihe basubiye mu miryango bakomokamo basoje igihano. Twifuje ko bajya babikora mu matsinda atarengeje abantu 15 kuri buri rimwe mu gihe cy’ibyumweru 15; kuko aribwo baganira mu bihe bitandukanye bakitanaho, bakazamura ukwizerana, kwiyakira no kubabarira ”.

Commissioner J. Bosco Kabanda
Commissioner J. Bosco Kabanda

Commissioner Jean Bosco Kabanda, ushinzwe uburere mboneragihugu muri RCS, ahamya ko Mvura Nkuvure ikomeje kunganira izindi gahunda zituma abagororwa bagira icyerekezo kizima.

Yagize ati “Hari abantu benshi cyane cyane bakorewe ibyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakeneye kumenya ukuri n’amakuru nyayo harimo n’ayababo bishwe icyo gihe. Mvura Nkuvure rero ifite uruhare rukomeye mu gutuma abagororwa babasha kubohoka ku bushake, bagahinduka bakiyemeza kujya mu murongo mwiza. Ni gahunda yaje gutera ingabo mu bitugu n’izindi Leta ishyizemo imbaraga, kandi tubona ko itangiye gutanga umusaruro ufatika”.

Mu magororero atandukanye yo mu gihugu harimo irya Ngoma, irya Nyagatare, irya Nyamagabe hamwe n’irya Musanze ryasorejwemo icyiciro cya mbere cy’ibiganiro bya Mvura Nkuvure, abagororwa 173 nibo babyitabiriye muri aya Magororero, bakazagenda bakurikirwa n’ibindi byiciro.

Gahunda ya Mvura Nkuvure yatumye batongera kwishishanya batera intambwe y'ubusabane
Gahunda ya Mvura Nkuvure yatumye batongera kwishishanya batera intambwe y’ubusabane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka