Abo Inkeragutabara zimaze kubakira amazu ngo bizabafasha kwibuka neza ababo bazize Jenoside
Kuba Umutwe w’Inkeragutabara warubakiye abarokotse Jenoside bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara amazu n’ibindi bijyana nayo, ngo bizafasha utwo turere kugira imigendekere myiza yo kwibuka ku nshuro ya 20, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu karere ka Nyaruguru hamaze kubakirwa imiryango 38 itishoboye y’abarokotse Jenoside, naho muri Gisagara hubatswe amazu 85. Aya mazu yose afite ibikoni, ubwiherero, amashyiga ya rondereza n’ibigega bifata amazi y’imvura yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 24/03/2014.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, yashimye ibyakozwe n’Umutwe w’Inkeragutabara ziyobowe na Lt Gen. Fred Ibingira, avuga ko Ingabo zikora nk’abikorera kurusha abandi ba rwiyemezamirimo bajyaga bahabwa akazi ko kubaka amazu y’abarokotse Jenoside.

“Aya mazu yubatswe mu gihe gito cyane (guhera mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize), buri nzu irakomeye cyane kandi mu masezerano twagiranye hari hateganyijwe bubaka inzu gusa, nyamara bo banatekereje gushyiramo amashyiga ya rondereza; hari n’abo bemereye inka n’ibindi bikoresho byo mu nzu”, Mayor Habitegeko.
Aya mazu ngo atandukanye n’ayari yarubatswe nyuma ya Jenoside, kuko ngo yari ateye impungege zo kuva bikabije, andi asigaye agwira abayatuyemo, nk’uko Mukamugema wo mu murenge wa Mata, mu karere ka Nyaruguru yabisobanuye.
Yagize ati: “Ubu nari nsigaye ndara mu gikuta kimwe n’umugabo wanjye n’abana batandatu dufitanye; ariko ubu ntabwo nkirota ko inzu ishobora kungwira; nta kindi nakora rero uretse kwitabira umurimo nk’abandi, ngateza imbere urugo rwanjye”.

Mukabacondo Beatrice utuye mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, nawe ngo yari yarahunze inzu yabagamo kubera gutinya ko imugwira; akaba ashima ingabo z’Igihugu zamuhaye inzu ikwije ibyangombwa kuri uyu wa mbere tariki 24/3/2014.
Abarokotse Jenoside bubakiwe amazu ngo nta bibazo bihambaye bazagira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi yabwiye abanyamakuru, ubwo we na Lt Gen Ibingira batahaga amazu yubatswe n’Inkeragutabara.
Karekezi Leandre ati: “Ubu barumva batekanye, umutima uri hamwe, ntibari burare bavirwa, nta kibazo bongera kugira n’ubwo bazasubiza amaso inyuma bakibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi; byibuze ntibazagira ibibazo by’umutekano muke no kubura amahoro”.

Mu gihe cyo kwibuka hari abarokotse Jenoside bagira ihungabana, byakwiyongeraho kuba mu buzima bukomeye bakarushaho kuremba.
Kubakira cyangwa gusana amazu y’abarokotse Jenoside ngo birabera mu turere 21 tw’igihugu; aho bitashobotse ngo byatewe n’uko ari mu bihe by’imvura, nk’uko Umugaba mukuru w’Inkeragutaba, Lt Gen Fred Ibingira yabisobanuye, avuga ko bazakomeza kubaka imvura nigananuka.
Lt Gen Ibingira yongeyeho ko Inkeragutabara zitabajwe kugirango zihutishe kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, mu rwego rwo kwirinda ibiza biterwa n’imvura y’itumba.

Ibi bikorwa byo kubakira abarokotse Jenoside batishoboye, Ministeri y’Ingabo yabigiranyemo amasezerano n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ko izubaka amazu mu mafaranga avuye mu kigega FARG, gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
erega umuntu ntiyagukiza urupfu ngo narangize akureke gutyo gusa, uko babakijije umuhoro n’ubuhiri ntibabateza inzara nibindi bijyana nayo, RDF nibyoz kubanyarwanda, ngubwo ubuvuzi bwiza kandi bwizewe nibo bubarizwaho, umutekano wo sinkwugarukaho kuko nibyo bibaba mumutwe, RDF tuyiri inyuma kuko ibyo tubakesha nibyinshi.
Dukomeze dushime Leta yacu, ibinyujije muri MINALOC/FARG na MINADEF/Inkeragutabara n’ubufatanye n’Imiryango y’abarokotse jenoside, ukuntu abacikacumu nabo yabitayeho by’umwihariko, ibikorwa bikaba bigaragarira buri wese, kuva aho jenoside ihagarikiwe kugeza n’uyu munsi.
Dukomeze dufatanye twese, duheshe agaciro abacu, tugeze abatishoboye barokotse jenoside ku kwigira.
Theophile Ruberangeyo