Abo impushya z’agateganyo zarangiye bari muri #GumaMuRugo bazafashwa gukorera iza burundu
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushaya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.

Ibyo ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wungirije w’iryo shami rya Polisi y’u Rwanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda, kikaba cyari kigamije kuvuga uko ibijyanye n’umutekano wo mu muhanda bihagaze muri iki gihe.
Ku kibazo cy’abavuga ko impushya zabo z’agateganyo zarangiye batarakora ibizamini, ACP Ruyenzi yavuze ko gahunda y’ibizamini nisubukurwa bazafashwa.
Agira ati “Ibizamini nibisubukurwa, tuzareba ibintu byose byagiye bidindira kubera ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Abo impushya zabo z’agateganyo zarangiriyeho n’abari bari ku rutonde rwo gukora ibizamini, tuzongera tubisubiremo hanyuma buri wese agenerwe igihe cye bijyanye na gahunda yari iriho mbere y’uko izo ngamba zishyirwaho”.
Ati “Abo impushya z’agateganyo zabo rero zarangiye ntibagire impungenge, bazagenda batugana turebe uko tubikemura. Icyakora uwo rwarangiye mu Ugushyingo 2019, uwo ntazaruzane kuko ibya Covid-19 byari bitaraba, gusa ufite ikibazo wese azatugane turebe uko gikemuka”.
Gahunda yo gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo ndetse n’iza burundu kugeza ubu iracyafunze, ababyifuza bagasabwa kwihangana bakaba bategereje.
Icyakora ngo kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga ku bazitsindiye byo birakomeje hifashishijwe ikoranabuhanga, nk’uko ACP Ruyenzi abisobanura.
Ati “Kwandisha byo birakomeje, ni ukunyura ku rubuga rwa Irembo nk’uko bisanzwe bakakubwira ibyo ugomba gukora. Iyo urangije kwandikisha ujya ku cyicaro cya Polisi kikwegereye, ni ukuvuga ko nka hano i Kigali ari ukujya ku cyicaro cy’iryo shami kiri ku Muhima, na ho niba uri mu Ntara ujya ku ishami rya Polisi rikwegereye ugatanga ifito yawe n’indi myirondoro”.
Uwo muyobozi yakomeje avuga kandi ko gahunda yo gutanga za Permis yafunguwe, bityo ko uwandikishije ndetse akuzuza ibisabwa, yajya aho yagombaga gufatira iye akurikije gahunda bamuhaye.
ACP Ruyenzi yasabye abatwara moto n’amagare byatwaraga abagenzi ubu bikaba birimo gutwara imizigo, kwitwararika ku buryo badateza impanuka.
Ati “Muri iki gihe za moto zitemerewe gutwara abagenzi, zitwara imizigo ariko ugasanga zipakiye ibintu byinshi birenze ubushobozi bwazo, kimwe n’amagare. Barasabwa kwibuka ko iryo ari ikosa bagomba kwitwararika, ahubwo bagatwara ibikwiranye n’ibyo binyabiziga ku buryo utwaye abasha kureba ibiri inyuma no mu mpande ze, hirindwa impanuka”.
Akomeza asaba abatwara ibinyabiziga bose kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, ibyo bigakorwa mu mihanda ya kaburimbo no mu yindi yo mu cyaro kuko ngo hari abatabyubahiriza bitewe n’aho bari, kuko ngo bumva ko Polisi idahari, ahubwo bumve ko ari ubuzima bwabo n’ubw’abandi barengera.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Mwongeye kwirirwa twagirango mudufashe harabantu impushya zabo zagateganyo zarangiye muri COVID-19 bakaba batarafashijwe twagirango mutubwire nimba tugifashwa kuko ntitwabimenye ngotuge gukora
Muraho neza?nonese abandikishije impushya zabo zaburundu mu kwa gatatu bazaxibona ryari?murakoze
Ebananibadufasheturebekotwajyamubizami murakoze
muge mukoresha amafoto yubu atari ayakera .