Abo Imbuto Foundation ifasha kwiga biyemeje kuzafasha abandi

Abana biga babifashijwemo n’Umuryango Imbuto Foundation, bavuga ko bahawe ubufasha batari babwiteze, none ngo bazawitura bazafasha Abanyarwanda bakeneye gufashwa.

Uwitwa Marie Merci w’i Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, arangije mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Amaze umwaka umwe arihirwa amafaranga y’ishuri n’Imbuto Foundation.

Urubyiruko rufashwa n'Imbuto Foundation mu ngando mu Karere ka Huye.
Urubyiruko rufashwa n’Imbuto Foundation mu ngando mu Karere ka Huye.

Muri uyu mwaka arangije ngo yari yahagaritse kwiga kuko yari yabuze amafaranga y’ishuri, hanyuma ku ishuri yigaho (Koleji Karambi yo mu Karere ka Ruhango) baza kumuhamagara ngo agaruke kuko Imbuto Foundation yari yamufashe mu bo irihira.

Agira ati “Nk’uko nanjye Imbuto Foundation yamfashije mu buryo ntakekaga mba numva nanjye nzafasha abana b’abaturanyi mu buryo bushoboka.”

Muri ubwo bufasha ngo azagira inama abavuye mu ishuri kurisubiramo. Anatekereza kuzakora agatera imbere hanyuma akazajya agira abo atangira amafaranga y’ishuri.

Urubyiruko rufashwa n'Imbuto Foundation ruri mu ngando mu Karere ka Huye rukora isuku ku bikorwa remezo.
Urubyiruko rufashwa n’Imbuto Foundation ruri mu ngando mu Karere ka Huye rukora isuku ku bikorwa remezo.

Abatakiga bo ngo azabagira inama yo kudapfusha ubusa udufaranga dukeya babonye, bakatuzigama hanyuma bakazikura mu bukene bukebuke.

Akomeza agira ati “Nk’urwo rubyiruko hari igihe babona amafaranga bakayapfusha ubusa. Wenda akabona nk’irindazi akarigura atabiteguye. Numva nzabashyira hamwe tukayabitsa kugira ngo azatubyarire inyungu mu bindi bihe.”

Eric Gatera w’i Bugesera we arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Imbuto Foundation yamurihiye kuva yiga mu wa gatanu kandi na we kwiga yari yabiretse kubera kubura amafaranga.

Kuko yize ibijyanye n’ubwarimu, ngo yumva azajya atanga umuganda wo gusobanurira abana babikeneye kugira ngo bazagire aho bigeza.

Bakoze ibikorwa byinshi byita ku buranga bw'igihugu.
Bakoze ibikorwa byinshi byita ku buranga bw’igihugu.

Agira ati “Nemera ko umwana wese uri hejuru y’imyaka 15 atabura byibura ijana mu cyumweru. Ashobora kuyegeranya gahoro gahoro, akagura urukwavu. Urukwavu rubyara byibura abana batanu, abagurishije yakuramo bitanu, nyuma yaho akazagura ingurube, akagenda azamuka gahoro gahoro.”

Izi nama ku kwiteza imbere aba banyeshuri batekereza guha urundi rubyiruko ahanini na bo bazivoma mu ngando bakorerwa n’Imbuto Foundation mu gihe cy’ibiruhuko, aho bateranira bakigishwa uburere mboneragihugu, kwizigamira n’uburyo bashobora guhera kuri duke bakiteza imbere.

Iyi gahunda ngarukamwaka yo guhuriza hamwe abanyeshuri Imbuto Foundation ifasha kwiga, uyu mwaka yabereye mu Karere ka Huye itangira ku wa 30 Ugushyingo 2015 isozwa ku wa 2 Ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

none se ifasha abameze bate ko ari beshyi barivuyemo kubera amikoro nijyere hose

nganji yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

kwitura ineza ingana niyo wagiriwe biranezeza

feza yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

N’ubundi mukinyarwanda ineza yiturwa indi

matama yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

umubyeyi iyo arera abana akabona bakura aba yishimiye ko mugihe azaba ashaje abo bakuru bazarera abato, namwe rero niba imbuto faundattion ibareze muzayiture kurere barumuna banyu

Mado yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Imihigo irakomeje!Urubyiruko turashimira cyane uruhare Imbuto igira mu kubaka umuryango nyarwanda cyane cyane kongerera ubumenyi urubyiruko no kubaremera urubuga baguriramo ibitekerezo ndetse bagatangira no kubishyira mu bikorwa.

TK yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka