Abo bitoreye babategerejeho kubakorera ubuvugizi bw’imihanda
Abatuye mu mujyi wa Rwamagana barasaba abatorewe kuyobora mu nzego z’ibanze kubakorera ubuvugizi bakegerezwa ibikorwa remezo birimo n’imihanda.
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Gashyantare 2016, mu gihugu hose abaturage bazindukiye mu matora, bitorera abagize komite z’ubuyobozi mu tugari n’imidugudu.

Bamwe mu bitabiriye aya matora batuye mu mujyi wa Rwamagana w’Akarere ka Rwamagana, bavuze ko n’ubwo batuye mu gace k’umujyi imihanda igerayo itajyanye n’umujyi.
Basabye abayobozi batowe kuzabakorera ubuvugizi na bo bakabona imihanda aho batuye hakaba nyabagendwa, nk’uko abatuye mu mudugudu wa Kabuye wo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro babivuze.

Umwe muri bo atanga igitekerezo cye yagize ati “Inzitizi dufite mu mudugudu wa Kabuye ni imihanda kuko ni umudugudu uri mu mujyi ariko udafite imihanda ijyanye n’umujyi.
Mu bintu twifuza icyo ni ingenzi tubonye imihanda ikwiye ku buryo umudugudu wacu ugendwa ku buryo bworoheye buri wese.”
Abayobozi batowe mu nzego zitandukanye biyemeje gukoresha imbaraga zose baharanira iterambere ry’aho batorewe kuyobora.
Gusa benshi bavuze ko batabigeraho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage, nk’uko Nyiringabo Hamdun watorewe kuyobora umudugudu wa Kabuye abivuga.

Yagize ati “Ngiye gukoresha imbaraga ziri mu mudugudu wacu izo mbaraga zose nzegeranye kandi tuzazibyaza umusaruro duteza imbere umudugudu wacu n’akarere kacu ka Rwamagana muri rusange.”
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zagiye zinenga bamwe mu bayobozi b ko badatanga amakuru, ku buryo hari aho urugomo n’amakimbirane yo mu miryango yagiye atera impfu zashoboraga gukumirwa mu gihe ubuyobozi bwaba bwatanze amakuru ku gihe.
Abatowe bavuga ko bazarushaho gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyo bibazo byose biterwa n’amakimbirane birangire.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwamagana turasobanutse
Abanyarwamagana turasobanutse
Nibyiza kwishyiriraho Abayobozi Batubereye kandi Bashoboye.
Gusa rero bizadufasha
Kwiteza Imbere
Twiyubakira Igihugu
Kizira Amakimbirane.
Tubashimiye Imiyoborere
Myiza y anyu.