Abiyitaga abakomisiyoneri mu gusaba ’Controle technique’ bakomanyirijwe

Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye amasaha atandatu ku yo yari isanzwe ikoresha ku munsi mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle technique).

Amasaha yo gusuzuma ibinyabiziga buri munsi yongereweho atandatu
Amasaha yo gusuzuma ibinyabiziga buri munsi yongereweho atandatu

Ni ukuvuga ko gusuzumisha ikinyabiziga bizajya bitangira i saa kumi n’ebyiri z’igitondo nk’uko byari bisanzwe bikarangira i saa Sita z’ijoro aho kuba sa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko byakozwe mu buryo bwo kurinda ba nyir’imodoka imirongo miremire no gutakaza igihe cyabo bayegereje gusuzumirwa.

Umuvugizi wa polisi y’iigihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP JMV Ndushabandi, we yemeza ko bizaca intege abiyitaga abakomisiyoneri bakaka amafaranga abaturage ngo babafashe kwihutisha serivisi.

Yagize ati ”Hari abantu babeshya ba nyir’ibinyabiziga bitwa abakomisiyoneri, bakabeshya abantu bakabarindagiza bakabumvisha ko kuri Controle technique utamuhaye amafaranga udashobora kubona umurongo.

“Namwe murabyibonera ko kugirango ubone umurongo hano ukoreshe ikinyabiziga cyawe, ntabwo bisaba kuba hari ikintu watanze.”

Umuvugizi wa polisi y'iigihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP JMV Ndushabandi
Umuvugizi wa polisi y’iigihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP JMV Ndushabandi

Iyi serivisi igitangwa kuguza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Polisi ivuga ko yakiraga ibinyabiziga biri hagati ya 600 na 650. Ariko kuva tariki 22 Ukuboza aho yatangiye kongera amasaha yo gukora, isigaye yakira hagati ya 850 na 900.

Abatunze ibinyabiziga basaba serivisi ya Controle technique babwiye Kigali Today ko kuba bari kwakirwa kugera saa sita z’ijoro ari ikintu kiza kuko byagabanyije imirongo yahahoraga.

Umwe ati ”Iki ni ikintu cyo kwishimira kuko hari ubwo umuntu yajyaga aza agashobora no gutaha batamukoreye ariko ubu urabona ko byihuta.”

N’ubwo nta muturage wemera ko yatanze ruswa ku mupolisi ngo akunde ahabwe controle technique, hari raporo zagiye zigaragaza ko muri iri shami hakunze kuvugwa ruswa.

Polisi y’igihugu ivuga ko inafite imashini yimukanwa ikajyanwa mu ntara mu inshuro ebyiri mu mwaka, mu rwego rwo kunganira iziri i Kigali.

Polisi kandi ivuga ko hari gahunda yo kuzubaka ahandi hagenzurirwa ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu ntara, nabyo bikazagabanya umurongo w’abaza kuyisabira i Kigali.

Kongera amasaha byahise bigabanya imirongo ku basabaga gusuzumirwa
Kongera amasaha byahise bigabanya imirongo ku basabaga gusuzumirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birashimishije kandi ni byiza cyane,nkunda ukuntu mu Rwanda twishakira ibisubizo by’ibibazo dufite kandi tugakangurira abandi gukora

Nzaramba yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka