Abiyamamariza kuyobora Ubufaransa barasabwa kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu muryango Ibuka ukorera mu Bufaransa barasaba abakandida barimo guhatanira umwanya wo kuyobora Ubufaransa kugaragaza ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ibuka-France kandi irasaba abiyamamaza bahagurukira guharanira ukuri n’ubutabera mu nkiko baburanisha abashinjwa, Jenoside bashingira ku bushakashatsi bwimbitse kandi bakoresha ukuri; nk’uko itangazo yasohoye tariki 06/04/2012 ribivuga.

Ikindi Ibuka-France isaba ni uko Ubufaransa bwashyiraho ahantu hazajya hakorerwa umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no gushyiraho gahunda yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mashuli yaho.

Ibi bizafasha abakiri bato kubyiruka bazi amateka mabi yatumye imbaga y’abantu bicwa bifashe mu kurwanya Jenoside no guharanira ko nta handi yaba ku isi ; nk’uko itangazo rya Ibuka-France ribivuga.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda iza ku mwanya wa gatatu nyuma y’iyakorewe Abanyalumaniya n’iyakorewe Abayahudi. Aho iyakorewe Abatutsi itandukaniye n’izi zindi ni uko yo yakorewe Abanyarwanda ikanakorwa
n’Abanyarwanda.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka