Abitandukanyije na FDLR basoje ingando bijejwe gufatwa nk’abandi Banyarwanda

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 18/03/2014 yasozaga icyiciro cya 49 cy’ingando z’abari abarwanyi bitandukanyije n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda iri mu mashyamba ya Kongo, Guverineri Bosenibamwe Aime yabijeje ko bazafatwa nk’abandi Banyarwanda bose bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Gahunda z’ubudehe, Girinka n’izindi zigenerwa abantu batishoboye na zo ngo zizabageraho kuko bakeneye kwiyubaka bakiteza imbere. Buri muntu muri aba batashye mu Rwanda kandi yahawe ibahasha irimo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda yo kumufasha gutangira ubuzima no kwihangira umurimo uzamubeshaho.

Abasoje icyiciro kibasubiza mu buzima busanzwe bijejwe ko bazakorwa mu muryango Nyarwanda neza kandi bakagezwaho ibyiza byose abandi benegihugu bafite.
Abasoje icyiciro kibasubiza mu buzima busanzwe bijejwe ko bazakorwa mu muryango Nyarwanda neza kandi bakagezwaho ibyiza byose abandi benegihugu bafite.

Guverineri Bosenibamwe yagize ati: “ … Ndagira ngo mbizeze ko mugiye gusubira mu mirenge yanyu mu turere twanyu kandi mu izina rya Leta reka mbizeze ko muzabaho neza, muzahabwa ubufasha, muzashyirwa muri gahunda za Leta zose zizamura imibereho y’Abanyarwanda. Muri Abanyarwanda batashye iwabo, ntabwo muzasigara inyuma.

Nta muntu n’umwe uzabita Interahamwe, nta muntu n’umwe uzabita Abacengezi. Abo musanze bose bazabite Umunyarwanda.”
Yabasabye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu, bagira uruhare mu gucunga umutekano hamwe n’abandi baturage kuko umutekano ari ishingiro rya byose u Rwanda rwagezeho n’ibyiza ruharanira.

Umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru, Guverineri Bosenibamwe, yabijeje ko u Rwanda rubakiriye neza kandi n'abandi Baturarwanda basabwe kubakira nk'Abanyarwanda batashye iwabo.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Guverineri Bosenibamwe, yabijeje ko u Rwanda rubakiriye neza kandi n’abandi Baturarwanda basabwe kubakira nk’Abanyarwanda batashye iwabo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yashimye abo bafashe icyemezo cyo kwanga gukomeza kuba ingwate z’abayobozi ba FDLR n’indi mitwe irwanya u Rwanda, bakaza kubaka igihugu cyabo, yongeraho ko ari byiza ko bakangurira bagenzi babo basigaye nabo bakaza gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu cyabo.

Na none kandi yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishyize imbere kandi giharanira amahoro mu karere rurimo, aboneraho gusaba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kugarura Amahoro muri Kongo-Kinshasa, ingabo ziswe MONUSCO, kongera imbaraga mu guhashya umutwe wa FDLR aho kuyobya uburari.

Abasore n’abagabo, abenshi bari hagati y’ikigero cy’imyaka 20 na 35 bari babambaye imipira y’imyeru, bacyeye ku maso bakacishagamo bakagaragaza ibyishimo byabo bacinya akadiho, bishimiye ko basubiye mu buzima busanzwe bitwaje impamba y’ubumenyi n’amafaranga yo gutangiza imishinga iciriritse.

Aba 76 bitandukanyije na FDLR bavuze ko banejejwe no gutaha iwabo kuko abenshi ari abafashwe bugwate mu mashyamba ya Congo.
Aba 76 bitandukanyije na FDLR bavuze ko banejejwe no gutaha iwabo kuko abenshi ari abafashwe bugwate mu mashyamba ya Congo.

Sayinzoga Jean ukuriye Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yabwiye abitabiriye ibyo birori byabereye mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze ko bamaze amezi atatu bigishwa gusoma no kwandika, kuko barimo benshi batari babizi kuko bakiri mu mashyamba batabonye uko biga.

Ikindi, bahuguwe ku bijyanye no kwihangira imirimo ngo bagire ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kwirwanaho bageze hanze, bagakora bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.

Gutahuka mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Congo ngo ntibiborohera. Iyo FDLR na FARDC bagize uwo bafata atashye bahitaga bamwica kugira ngo bibere abandi isomo. Ngo hari abantu benshi bafashwe bugwate n’abayobozi ba FDLR kugira ngo batazisanga ari bonyine kuko bo bafite ubwoba bwo gutaha batinya ko babazwa ibyaha basize bakoze.

Uyu Munyaneza ngo wari ufite ipeti rya Sergent-Major, yemeje ko leta ya Congo itera inkunga FDLR.
Uyu Munyaneza ngo wari ufite ipeti rya Sergent-Major, yemeje ko leta ya Congo itera inkunga FDLR.

Munyaneza Charles wavuze mu izina ry’abandi, yemeza ko Leta ya Kongo ifasha FDLR. Yasabye ariko ibyo bihagarara, aho yagize ati: “Reka nsabe Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo guhagarika inkunga iha FDLR irimo imbunda. Reka nsabe Repubulika iharanira Demkarasi ya Kongo na MONUSCO kwambura intwaro FDLR.”

Uyu Munyaneza yijeje ko ubumenyi bakuye i Mutobo buzabagirira akamaro aho bagiye iwabo bakazabubyaza umumaro. Abantu 76 ni bo basezerewe mu cyiciro cya 49, umuhango witabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, abahagarariye imiryango nka MONUSCO, ikigo cya leta y’Ubuyapani giharanira iterambere mpuzamahanga JICA, Banki y’Isi n’abandi.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 5 )

Ubundi se izi ngegera zirirwa zisakuza ngo zifatanyije na FDLR ziba zishaka iki?zabaye nkaba bana bakaza kubaka igihugu.uretse gusenya gusa ibyo twagezeho.nizere ko bamwaye.abo biyitirira ntabahari ni batuze.

Bobo yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

nibyo nibave mubugoryi baze twubake urwatubaye, ariko niba hari ikintu maze kubona u rwanda rufite kurugero ruri hejuru NI UMUTEKANO NDETSE NI IMBABAZI ariko uzi umuntu gusohoka mugihugu agiye gutegura uko yaza guhungabanya umutekano ubundi yabona ntakamaro kabyo akagaruka ukamwakira ukamusubiza mubandi ntakibazo ibin ntacyo wabinganya

aimable yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

erega buretse udashaka kubibona muri iki gihugu hari ibintu bibiri bigaragraarira buri wese UMUTEKANO USESUYE NDETSE N’IMBABAZI ZITAGIRA AKAGERO, umuntu akifata agatrongera ngo agiye kwiga uko yazaza koreka igihugu byamara kumunanira akagaruka igihugu kikamwakira , kinamusubiza mmubuzima busanzwe ntakibazo, izi mbabazi wazinganya iki koko? nibaze bakoere igihugu cyabo, ariko ntibazongera kwigira ibibura buryo , bareke kuba ba mujya iyo bigiye.

kamali yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

mwafashe icyemezo kizima kandi muzabona ko mutibeshye kuko mu Rwanda ni amahoro ubu namwe mugiye kwitezza imbere kuburyo abasigaye mu mashyamab bazicuza impamvu batatuhutse nabo.

Jali yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

tubatezeho byinsho kandi turizera ko batazongera kuba imbata y’ibitekerezo byari barabazonze bashaka kuzaroha igihugu. imbaraga zabo ni izo kwishimirwa

mukobwa yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka