Abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare barasabwa kwiyumva muri gahunda za Leta

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kumva ko gahunda za Leta nabo zibareba.

Ibi Guverineri Bosenibamwe yabivuze kuwa mbere tariki 15/10/2012, ubwo yatangaga ikiganiro i Mutobo, mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze, kigamije kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse n’aho rugana.

Yavuze kandi ko ari uburyo bwiza bwo gutanga amakuru nyayo kuri aba bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare, yabafasha gukangurira abo basize mu mashyamba gutaha mu gihugu cyabo, dore ko n’igihugu cyaciye ubuhunzi.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko ubutumwa bahawe na Guverineri Bosenibamwe buzabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kuko bazakora bumva ko bari gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira igihugu.

Nzayisenga bakunze kwita Baramu, umwe mu bari muri izi ngando, yavuze ko agiye kugenda akifatanya n’abandi mu makoperative, agamije kurandura ubukene bwo ntandaro y’ibibi byose.

Ikigo cya mutobo gitanga amahugurwa kuri politiki z’igihugu, kwitegurira imishinga, amateka y’igihugu ndetse n’ibindi bifasha abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare gukomezanya n’abandi Banyarwanda muri gahunda zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka