Abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare bahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga bize

Abatahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikari, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bahawe ibikoresho by’imyuga, babitezeho kubabera imbarutso yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yo kwiteza imbere.

Abayobozi baha umwe mu bitandukanyije na FDLR ibikoresho by'ubwubatsi
Abayobozi baha umwe mu bitandukanyije na FDLR ibikoresho by’ubwubatsi

Abo bagabo n’abagore bagera kuri 546, ni abazanywe mu Rwanda hagati ya 2019 na 2020, nyuma yo gufatirwa mu mutwe w’inyeshamba wa FDLR, ubarizwa mu mashyamba ya DRC, bafashwa gutahuka, aho bahise boherezwa kwiga amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe, hiyongereyeho n’imyuga, mu Kigo cya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikari, kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.

Rtd Col Gatabazi Joseph, umwe muri bo, yagarutse ku buryo Leta y’u Rwanda yabakiriye ikabagarurira icyizere n’imibanire myiza n’abandi.

Yagize ati “Ibi bikoresho duhawe ni igisobanuro gifatika, tugiye guheraho dusarura ibyiza dukesha amasomo twigiye ahangaha. Bamwe muri twe ubwo twatahukaga, twaje duseta ibirenge, dufite ingingimira, ubwoba n’ipfunwe bituruka ku myitwarire twahozemo yo guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu mu gihe twamaze tuba muri FDLR. Tukigera inaha twamaze iminsi dufite ubwoba ko bazatwihimuraho, tukabura uko tubaho”.

Ati “Izi mpungenge ariko, zasimbuwe n’icyizere kigaragarira mu buryo Igihugu cyatwakiriyemo bwiza kandi butangaje, baratwigisha banongeraho amasomo y’imyuga. None dore bageretseho n’ibikoresho tuzifashisha mu guhanga imirimo. Ingamba dufite, ni izo kugenda tukabishyira mu bikorwa, tukiteza imbere dufatanye n’abandi gusigasira no kubaka Igihugu”.

Ambasaderi Ron Adam, hamwe na Nyirahabineza Valérie bashyikiriza umwe mu batahutse urangije amasomo y'imyuga
Ambasaderi Ron Adam, hamwe na Nyirahabineza Valérie bashyikiriza umwe mu batahutse urangije amasomo y’imyuga

Yongeraho ko bagiye gukora batiganda, ari nako bashishikariza abakiri mu mashyamba gutahuka.

Iki cyiciro gihawe ibyo bikoresho ni icya 67 cy’abahawe amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe, bari barasezerewe muri Gicurasi 2022.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, Nyirahabineza Valerie, agendeye ku mahirwe afunguriwe abatahuka mu Rwanda, asanga abagikomeje kwinangira baguma mu mashyamba, hari byinshi bahombye.

Yagize ati “Bene nk’abo uretse kuba barahombye Igihugu cyiza, kiyobowe mu buryo buri wese afite amahirwe, bariya bacyinangiye mu mashyamba, bakomeje guhomba n’amahirwe yo kwitabwaho mu burenganzira ubwo ari bwo bwose, burimo no gukorera imiryango yabo batekanye, ubuvuzi buteye imbere, uburezi n’ishoramari bakabaye bari hano bafatanyijemo n’abandi. Bakwiye gusubiza amaso inyuma, bagafata umwanzuro wo gutahuka bagakorera Igihugu cyabo, nk’uko n’abandi bose batahutse no mu myaka yabanje, bakataje mu bikorwa by’iterambere bakorera hamwe nk’Abanyarwanda”.

Minisitiri Claudette Irere, ashyikiriza umwe mu bahuguwe ibikoresho by'umwuga
Minisitiri Claudette Irere, ashyikiriza umwe mu bahuguwe ibikoresho by’umwuga

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Claudette Irere, wayoboye umuhango wo kubashyikiriza ibyo bikoresho, ku wa kane tariki 23 Gashyantare 2023, yashimangiye ko ari ishingiro ryo guhanga imirimo ibinjiriza kandi igaha benshi akazi.

Yagize ati “Iyo twiteje imbere, tuba dufasha n’Igihugu gutera imbere, bityo n’abo tuzagisigira, bakazasigarana umusingi ufatika baheraho bakagera kuri byinshi. Icyo bidusaba rero, ni ugukura amaboko mu mufuka, tugakorana umwete duhereye kuri bicye dufite nk’ibi bikoresho muhawe uyu munsi. Mwisungane n’abandi mu mashyirahamwe, aho mutuye mu masibo, no mu Midugudu mukore mutiganda, muharanira kuba intagereranywa na ba ambasaderi b’ibyiza u Rwanda rukora mu gihugu no hanze, kandi ibyo sinshidikanya ko nitubyitaho, tuzihuta tukagera kure”.

Imyuga aba basezerewe bize banaherewe ibikoresho bazifashisha mu kuyishyira mu bikorwa, iri mu mashami arebana n’Ubwubatsi, Ububaji, Ubudozi, Gusudira, Gukora amazi, Gutunganya imisatsi, Ubuhinzi, Ubukanishi bw’imodoka no Gukora amashanyarazi.

Ayo masomo bakaba barayize mu gihe cy’amezi atatu. Ubuyobozi bwabijeje ko buzakomeza kubakurikiranira hafi, mu kurushaho kubyaza umusaruro ibyo bikoresho biteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka