Abitandukanyije n’abacengezi ngo ntibazongera kwibona mu moko

Abitandukanjije n’abacengezi bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, baravuga ko batazongera kwibona mu moko yatandukanyije Abanyarwanda.

Babivugiye mu mahugurwa barimo y’iminsi itanu akangurira iki cyiciro cya 54 cyari kigizwe n’abantu 18, gahunda za Leta harimo gusobanukirwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bavuga ko basobanukiwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bavuga ko basobanukiwe na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Sibonama Emmanuel wahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDRL, avuga ko nyuma yo guhugurwa yanyuzwe n’uko ari Umunyarwanda kurusha uko yibonamo ubwoko.

Avuga ko yanasobanukiwe n’uko abakoroni aribo bazanye amoko bagamije gutandukanya Abanyarwanda.

Yagize ati “Icyo nkuye muri aya mahugurwa nuko badusobanuriye ko turi Abanyarwanda nta bintu by’amoko bikiriho ubu umuntu akaba yibonamo mugenzi we nta bintu by’ivanguramoko bikiri mu Rwanda.”

Nshimyumukiza asaba abahoze muri FDLR kwibonamo Ubunyarwanda kurusha uko bibonamo amoko.
Nshimyumukiza asaba abahoze muri FDLR kwibonamo Ubunyarwanda kurusha uko bibonamo amoko.

Kaporali Habyarabatuma Chadrack we avuga ko amateka y’ubuhungiro babayemo mu mashyamba ya Congo atatumaga biyumvamo Ubunyarwanda, ariko aho atahukiye akaza kubasha gusobanukirwa n’agaciro ku Bunyarwanda.

Nshyimyumukiza Michel uhagarariye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) muri Rusizi na Nyamasheke, yabasobanuriye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’indaga gaciro ziranga Umunyarwanda.

Ati “Aba bantu bagiye hakiriho amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa igihe kirageze cyo kwibonamo ko ari abanyarwanda kuruta uko bakwibonamo amoko.”

Twesiga George umukozi wa komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, yasabye abahuguye kwibona muri gahunda za Leta baharanira kwiteza imbere kuko basigaye inyuma mu iterambere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka