Abitandukanyije n’abacengezi bemeza ko badashobora kwemerera umuntu wabaremamo amacakubiri

Abagore bitandukanyije n’abacengezi mu gihugu cya Congo bagatahuka mu Rwanda, barahamya ko ububi n’ingaruka z’amacakubiri babibonye ku buryo nta muntu wakongera kubameneramo ahembera amacakubiri.

Abitandukanyije n’abacengezi babishimangiye nyuma yo guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu bahabwa na komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare bavuye ku rugerero.

Izi nyigisho bazihawe mu mahugurwa y’iminsi 5 yatangiye tariki 19/06/2012, akaba ahuje abagore bitandukanyije n’abacengezi bagatahuka mu Rwanda mu cyiciro cya 41 na 42. Aya mahugurwa ahuje abitandukanyije n’abacengezi bo mu turere tune: Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Umwe mu bitandukanyije n’abacengezi muri Congo witwa Mushimiyimana Epiphany yagize ati “ni ukuri ubwiyunge namaze kubona mu Banyarwanda, mbabazwa n’igihe nataye mu mashyamba sinze gufatanya n’abandi kwiyubakira igihugu. Hari ikintu giherutse kuntangaza, naburiye terefone yanjye mu isoko, mbibwira ubuyobozi ariko nyuma y’iminsi 2 gusa mbona barayizanye, byahise binyereka ko dufite ubumwe koko”.

Abagore b'abagabo bitandukanyije n'abacengezi.
Abagore b’abagabo bitandukanyije n’abacengezi.

Mushimiyimana kimwe na bagenzi be, bashimangira ko ubu bagiye gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo bagaruze igihe bataye batiyubakira igihugu. Bakanenga cyane abantu babacengejemo umwiryane watumye bahunga igihugu cyababyaye.

Aya mahugurwa yateguwe kugira ngo abagore b’abagabo bitandukanyije n’abacengezi bashobore guhindura imyumvire, kuko abagabo babo bo baba baragize amahirwe yo kunyuzwa mu kigo cy’i Mutobo bagahabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu; nk’uko bitangazwa na Habiyaremye Fredoild uhagarariye iyi komisiyo mu ntara y’Amajyepfo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka