Abitabiriye imurikagurisha barasabwa kwirinda ubusinzi bwabateza impanuka
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Gikondo aho risanzwe ribera kwirinda ubusinzi kugira ngo barusheho kubungabunga umutekano.
CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kwidagadura muri ibi bihe by’imurikagurisha birinda kunywa bakarenza urugero kuko uzanywa cyane azabihanirwa n’amategeko.
Ati “ Nunywa gake ugatwara ibinyabiziga Polisi izagupima nisanga warengeje urugero rwa 0,80 izaguhana kuko utazaba wubahirije amategeko uzaba warengeje urugero, nta mpuhwe zizazamo ngo nuko habaye Imurikaguririsha(expo) kuko ibikorwa byose bigomba kubahiriza amategeko.
CP Kabera avuga ko nubwo muri Expo habamo no kwidagadura abantu bagomba kwidagadura ariko banatekanye kugira ngo birinde impanuka zituruka ku businzi.
Rwamuhizi Beni nawe ari mu bitabriye iri murikagurisha avuga ko kuba Polisi ibahaye ubutumwa bwo kwirinda ubusinzi bakanywa gake ari ingenzi kuko usanga barimo n’abaje kumurika ibinyobwa.
Ati “ Ibyo Afande avuga nibyo kuko hano abantu baranywa pe kandi cyane kuko hari abaza baje kwidagadura gusa kandi harimo n’abataha bahembutse bigatuma rero bashobora gufatirwa mu makosa yo gutwara basinze”.
Ibikorwa byo kwitwara neza muri iri murikagurisha babisabwe kandi na Misitiri w’Ubucuruzi n’inganda Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri murikagurisha yasabye abaryitabira kubyaza umusaruro udushya turigaragaramo.
Ati “Kera nitabira imurikagurisha nabonaga ritarimo ibintu nkibi, ubu nabonyemo abakora ibintu bitandukanye mbona n’urubyiruko rumurika ibikorerwa mu Rwanda ni byiza ko hakwiye kubaho ko ibihugu bimwe byigira ku bindi guhanga udushya”.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ruvuga ko iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu 413 barimo abanyahanga 118 baturutse mu bihugu 21 birimo n’u Rwanda.
Iri murikagurisha ryatangiye tariki 26 Nyakanga rikazarangira tariki 15 Kanama 2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|