Abitabiriye igiterane cy’Itorero EAR basabwe gusigasira ubumwe bimakaza iterambere
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba abayoboke b’Itorero Anglican Diyosezi Shyira, kubakira ku bukirisito burwanya kandi bukumira amacakubiri, kuko aribwo bazabona uko bakora cyane n’iterambere baharanira rigashoboka.

Iki giterane mpuzamahanga Itorero EAR Diyosezi Shyira yagiteguye mu rwego rwo kongera ububyutse mu ba kristo
Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, asoza igiterane mpuzamahanga, cyari kimaze iminsi kibera mu Karere ka Musanze.
Ni igiterane cyateguwe n’Itorera Anglican Diyosezi Shyira, cyitabirwa n’abasaga ibihumbi bitanu, baturutse mu bihugu binyuranye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.
Mu gihe cy’iminsi ine cyari kimaze, abacyitabiriye bahawe inyigisho zikubiye mu ijambo ry’Imana ndetse n’ibiganiro ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo kurushaho kongera ububyutse no kugarura ibyiringiro.
Tumukunde Sandrine agira ati "Hanze aha hari ibigeragezo tugenda tunyuramo bigahungabanya imitekerereze yacu, tugatakaza ibyiringiro tukiheba, intege mu myizerere n’ibikorwa zikaba nkeya. Inyigisho twaherewe muri iki giterane tubifashijwemo n’abavugabutumwa batwigishije, abahanzi n’abaririmbyi bwarushijeho kumfasha no kunyongerera imbaraga mu myizerere n’ imyitwarire,ku buryo bigiye kumfasha kwita ku mibanire myiza na bagenzi banjye".
Umushumba w’Itorero Anglican Diyosezi Shyira, Bishop Samuel Mugisha, avuga iki giterane bagiteguye bagamije kwibutsa abayoboke baryo ko ubukristo nyakuri, bushingira ku kuba mu nzira nyayo no gushyira imbere agakiza.
Yagize ati "Kwakira agakiza ni uguhinduka ugahindura n’aho uri kandi ugaharanira kuba umucyo, ukabera umugisha n’abandi. Twishimiye ko iki giterane kivuyemo umusaruro ukomeye, kuko umubare munini w’abacyitabiriye biyemeje kwakira gakiza abandi biyemeza kugakomeraho, kureka ingeso mbi zirimo ubusambanyi, ubujura, urugomo, ubusinzi n’izindi bigaragara ko babagamo badafite icyerekezo”.
Ati “Ni intambwe navuga ko ishimishije yaba ku rubyiruko n’ibindi byiciro byose by’abagize ingo bacyitabiriye, tubifashijwemo n’Imana yadushoboje muri iki gihe cyose kimaze".

Mu butumwa Guverineri Mugabowagahunde yagarutseho, yashimangiye ko roho nzima iba mu mubiri muzima, bityo ko gusenga bijyana no gukora cyane, kandi ibi kubigeraho ntibabishobora badasigasiye ubumwe barwanya amacakubiri.
Ati "Hari amadini n’amatorero byagaragaye ko amacakubiri yamaze kugeramo. Aho abakristo bamwe batihanganira kubona bagenzi babo kadahuje inkomoko, badahuje amateka. Iyo ni imyifatire idakwiye umukristo nyawe. Mukwiye kubirwanya mwivuye inyuma".
Yungamo ati "Ni ngombwa gushishikarira gusenga bijyana no gukora cyane mwubahiriza amategeko na gahunda zose za Leta, kuko roho nzima iba mu mubiri muzima".
Yanagaragarije abakirisito ko aribo mbaraga itorero n’igihugu bifite, kandi ko guhaguruka bagakora ibyiza, ari ryo zingiro ry’urugendo rugana ijuru.
Igiterane mpuzamahanga(International Revival Convention) cyateguwe n’Itorero Anglican Diyosezi Shyira cyari gifite insanganyamatsio igira iti “Yesu aramubwira ati Ninjye nzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ujya kwa Data ntamujyanye”.
Cyitabiriwe n’abaturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzaniya, Kenya, Uganda, u Bwongereza na USA.


Ohereza igitekerezo
|