Abirukanywe muri Tanzaniya baravuga ko mu gihe cyose bahamaze batigeze bafatwa neza
Bamwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bakomoka mu majyaruguru y’u Rwanda baravuga ko mu gihe cyose bamaze muri icyo gihugu batigeze bafatwa neza, kuko babayeho mu buzima bwo kwirukanwa aho bagendaga batura hose.
Ubwo bakirirwaga n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013, Mundanikure John Bosco, avuga ko yavuye mu Rwanda mu 1976 ari umusore, agiye kwitemberera, agezeyo asanga batanga amasambu y’ubuntu niko gutura, cyakora ngo iyo sambu yaje kuyamburwa.

Ati: “Nagiye mu buryo bw’ubusore ngiye kureba Tanzaniya uko hameze. Ngezeyo nsanga batanga amasambu y’ubuntu ndayifata, nyuma bayinyirukanamo, ndongera mfata ahandi hitwa Kandegesho naho barahanyirukana, njya ahitwa Kahundwe naho batuvanamo, ubu nari nariguriye ahitwa Nyakaiga niho bamenesheje mva”.
Uyu mugabo usizeyo umugore n’abana batanu kuko umugore ari Umunyatanzaniya, avuga kandi ko mu myaka irenga 35 yari amazeyo nta cyangombwa gifatika bigeze bahabwa, kuko babahaga akantu kameze nk’ikarita y’itora.
Ati: “Ni agapapuro bita Kashahada, k’itora niko batubwiye. Bigeze igihe baratubwira ngo nta Munyarwanda ufite ibyangombwa buri wese atahe n’uwaje muri 45 atahe”.

Avuga ko bababwiye ko nibadataha bakaza kubashaka batazababarira ahubwo bazabakubita ndetse bakabica. Yemeza ko ibi byatangiye kuko hari umwe mu bameneshwaga wishwe, nyamara we ngo yarimo ataha ahubwo yazize imitungo ye.
Ati: “Ejo twavuye mu nkambi bavuga ko bishe Umunyarwanda ahitwa Kijumbura bamutemye, abasirikare baho bamuhora ko afite byinshi bashakaga kwigabanya”.
Mungualiyo Yustadi, ni umubyeyi w’abana 4, avuga ko yagiye muri Tanzaniya afite imyaka 5 gusa, ajyanywe n’umugiraneza. Nyuma yo kumeneshwa yabashije kuzana umwana umwe gusa yari kumwe nawe abandi bose hamwe n’umugabo basigara yo.
Avuga ko umuntu wamutwaye yavugaga ko akomoka i Butare, gusa ngo ababyeyi be barapfuye bose hakaba hari umuntu bamurangiye bafite icyo bapfana utuye i Rubavu, none ngo ubu niho yerekeje kumureba.

Ati: “Njyewe ikintu nifuza, ni uko ibihugu byombi byashyikirana, maze abana banjye nasizeyo nzongere mbabone”.
Abanyarwanda bagera kuri 30 bakomoka mu turere twa Nyabihu, Ngororera, Musanze na Burera nibo bageze mu karere ka Musanze, maze buri karere kakaza gufata abako, kakajya kubashyikiriza imiryango yabo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|