Abinjira mu Rwanda baratangira kwishyira mu kato k’icyumweru

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Gashyantare 2021 ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izarangira tariki 8 Gashyantare, ariko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza utundi turere zikaguma gufungwa.

Abaza mu Rwanda bagomba kwishyira mu kato k'icyumweru
Abaza mu Rwanda bagomba kwishyira mu kato k’icyumweru

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 2 Gashyantare 2021 ivuga ko gahunda ya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izarangira tariki 8 Gashyantare, ariko ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’izihuza utundi turere zikaguma gufungwa.

Iyo myanzuro, yemerera ikibuga cy’indege gukomeza gukora ndetse n’abakora ibikorwa by’ubukerarugendo, cyakora hakubahirizwa ingamba zashyizweho mu gukumira icyorezo cya COVID-19.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gitangaza ko kuva tariki 8 Gashyantare abantu bavuye hanze y’u Rwanda binjira mu gihugu, bagomba kugaragaza icyangombwa cyo kwipimisha COVID-19 kitarengeje amasaha 72. Ibyo bitandukanye n’icyemezo cyari gisanzweho cyasabaga amasaha 120, ibi bikajyana no kwishyura Amadolari ya Amerika 60 aho kuba 50 nk’uko byari bisanzwe.

Nubwo abinjira mu Rwanda basabwa kuba bipimishije mu amasaha 72, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko iyo bageze mu Rwanda bongera gupimwa ndetse ntibahite bajya mu miryango yabo, ahubwo bakabanza gutegereza ibizami baba bafashwe bisaba amasaha 24, iyo basanze batarwaye bakomereza mu miryango yabo ariko nabwo bakishyira mu kato k’iminsi irindwi kugira ngo byemezwe ko badafite COVID-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, ku itariki ya 3 Gashyantare 2021 ubwo yasobanuraga ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, yatangaje ko bahinduye amasaha y’icyemezo bakira kubera hari abakizana kandi bapimwa COVID-19 bagasanga banduye.

Ygize ati “Byaragaragaye ko hari ababaga bafite icyemezo cy’uko bipimishije ikizami cya PCR kimara amasaha 120, ariko bagashobora kwandura hagati yo kwipimisha no kugera mu Rwanda. Hari n’abandi bashobora kwandura bari mu ndege kandi iyo tubapimye ntiduhita tubona ko barwaye, ariko nibazajya bazana icyangombwa cy’amasaha makeya bamaze kwipimisha hari amahirwe yo kutandura”.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu nibagera mu Rwanda bagahitira mu kato mu gihe cy’icyumweru, nabwo bagapimwa ibizami bifatwa bigaragaza ko batanduye bisubirwaho.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri RBC Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ikizami gikorerwa abavuye mu kato k’icyumweru kitishyurwa.

Ubuyobozi bwa RBC busobanura ko amadolari 50 ajyana n’ibikorwa byo kwipimisha naho ayandi icumi akaba arebana n’ibikorwa byo kwitabwaho mu gihe bakiri ku kibuga cy’indege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka