Abimuwe ku Muhima bafashe amakarita ku munsi w’amatora

Abimuwe ahashenywe mu Murenge wa Muhima bitabiriye gutorera aho bahoze ari na bwo bafashe amakarita y’itora kuko batarimurwa kuri lisiti.

Abitabiriye amatora ya Referandumu yo kuri uwu wa 18 Ukuboza 2015, bahoze batuye ku Muhima ahashenywe, bavuga ko kubera agaciro baha aya matora byabaye ngombwa ko baza aho bahoze batuye.

Abani abahoze batuye ku Muhima bafataga amakarita yabo y'itora ngo na bo bitorere referandumu.
Abani abahoze batuye ku Muhima bafataga amakarita yabo y’itora ngo na bo bitorere referandumu.

Umwe muri bo ati "Nagiye gutura mu Karere ka Gasabo ariko kubera ko nshaka kwitorera Referandumu nk’Umunyarwanda nateze nza gutora kugira ngo ntiyima uburenganzira bwanjye".

Uwimana wahoze atuye ku Muhima na we avuga ko atari gusiba gutora cyane ko ari mu basabye ko ingingo y’101 yahinduka.

Ati "Nagombaga gutanga ijwi ryanjye kugira ngo ibyo nisabiye mbishimangire bityo umuyobozi wacu abone amahirwe yo kongera kwiyamamaza".

Uko site y'itora itatse.
Uko site y’itora itatse.

Umubyeyi wo mu Kagari ka Nyabugogo, Uzamukunda Julienne, agaragaza ibyishimo byenyuma yo gutora, ati "Naje gutora kugira ngo umubyeyi wacu akomeze atuyobore kuko yatugejeje kuri byinshi.

Nkanjye ubu ndakora ku muhanda nkabona amafaranga antugira urugo kandi kera abagore tutarabyemererwaga, wamunganya iki se".

Akomeza avuga ko ategerezanyijwe amatsiko ariko kandi yizeye ko Abanyarwanda batoye neza kuko ngo bazi agaciro kabyo.

Kuri santere y’itora yo ku Mashuri aAbanza ya Muhima, hahuriye utugari tubiri ari two Tetero na Nyabugogo, itora ryatangiriye igihe ariko abantu baza buhoro buhoro kuko nta mirongo ihagaragara uretse ku cyumba cyakira abashyirwa ku migereka.

Uyu mubyeyi yari amaze kwishyiriraho igikumwe.
Uyu mubyeyi yari amaze kwishyiriraho igikumwe.

Abaturage bavuga ko imyiteguro yagenze neza kubera ukuntu basobanuriwe, ibyumba by’amatora byose biratatse ndetse bakaba biyumvira n’indirimbo zijyanye n’iki gikorwa mu gihe batora.

Imbogamizi yahagaragaye ni abantu babuze amakarita y’itora ntibabe no kuri lisiti ariko baje kwemererwa gutora nyuma yo guhabwa icyangombwa n’umudugudu batuyemo, bakajya gutezaho kashe ku Kagari bitwaje indangamuntu zabo.

Abatari bafite amakarita y'itora bemerewe gutora bahawe impapuro zindi zibibemerera.
Abatari bafite amakarita y’itora bemerewe gutora bahawe impapuro zindi zibibemerera.

Ibi bakaba babyemerewe n’amabwiriza mashya ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nk’uko bitangazwa n’uhagarariye biro y’itora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka