Abimuwe ahakorera umushinga Gabiro Agri-Business Hub, barishimira amazu bahawe

Bamwe mu baturage bimuwe ahakorera umushinga Gabiro Agri-Business Hub, mu Karere ka Nyagatare batujwe mu Mudugudu wa Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi, bavuga ko mu miryango yabo ari bo bambere batuye mu nzu nziza zifite byose.

Batujwe mu mazu agezweho
Batujwe mu mazu agezweho

Babitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, ubwo imiryango 120 yari ituye mu butaka buzakoreramo umushinga w’Ubuhinzi n’Ubworozi bigezweho, Gabiro Agri-Business Hub, bimurirwaga mu mazu bubakiwe na Leta mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Akayange.

Uretse iyi 120, hari indi miryango 72 yamaze gutuzwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Shimwapolo, indi miryango 120 isigaye nayo ikaba izatuzwa mu Mudugudu wa Rwabiharamba.

Bamwe mu baturage bahawe izi nzu zo guturamo bavuga ko babona ari nk’inzozi kuko bamwe batari bazi n’uko bakingura inzugi zizwi nka serire bagombye kubyigishwa, bakaba bashimira Perezida wa Repubulika ubatuje neza kandi babaga ahazwi nko mu mashyamba.

Kagabo Sam utuye mu Mudugudu w’Akayange guhera mu mwaka wa 1998, avuga ko byari inzozi kuri we gutura mu nzu nk’iyo yahawe dore ko no kuyikungura byabaye ngombwa ko byagishwa kuko yari azi ingufuri zisanzwe zitari iza serire.
Avuga ko ari ubwa mbere abonye inzu ifite umuriro n’amazi muri kariya gace, uretse kuba yajyaga abibona ari uko ageze kuri kaburimbo.

Ati “Kuba tugiye gutura muri aya mazu meza arimo amazi n’umuriro ni ikimenyetso ko ubuyobozi butwitayeho, nta kindi kinini twabasha kuvuga uretse gushimira Umukuru w’Igihugu, we wabatumye mudutuza heza gutya, ni ubwa mbere njyewe na bagenzi banjye benshi tubaye ahantu heza nk’aha.”

Kabatesi Albertine avuga ko yatuye mu Akayange ari ishyamba nta mazi, basangira ibiziba n’inka, uretse gutura mu nzu irimo umuriro n’amazi ngo nta n’inzozi ko inzu nk’iyo yagera mu gace kabo.

Nyamara bakibwirwa ibikorwa by’uyu mushinga ngo babanje kubirwanya kuko bigamije kubambura ubutaka bwabo bakangara ariko batazi neza ko ahubwo ubuyobozi bubatekerereza ibikomeye.

Ku giti ngo niwe wa mbere mu muryango wabo utuye mu nzu nziza kandi atari we ubarusha ubushobozi.

Yagize ati “Kuva nabaho nta n’uwo mu muryango wacu wigeze atura mu nzu nk’iyi, nyamara uyu mushinga uza twarababaye tuvuga tuti tuzaba he, ariko ubu nzi neza ko ibyo tumaze kwibonera n’amaso yacu byaduhaye igisubizo, mudushimirire Perezida wa Repubulika muti, tukuri inyuma turabizi neza ko ibyo ukora byose ari ugushakira ineza umuturage.”

amazu bahawe arimo n'ibikoresho byo mu nzu
amazu bahawe arimo n’ibikoresho byo mu nzu

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko uyu mushinga waje guha amahirwe abatuye aho uzakorera binyuze mu gutanga akazi, kubona amacumbi meza ugereranyije n’aho babaga ariko nanone abandi bakahigira ubuhinzi n’ubworozi bigezweho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yasabye abahawe amazu kuyafata neza kugira ngo atangirika kuko ari ayabo atakiri aya Leta.

Yagize ati “Urebye aya mazu uburyo yubatsemo,ukareba ibikorwaremezo bihari, bikwereka ko dufite Abayobozi beza, bahoza umuturage ku isonga. Turabasaba kuyabungabunga muyitaho, ibati ryavaho mukarisubizaho, ikirahure cyavamo mukagisubizamo. Ariko ntituzumve muvuga ngo muze murebe ya nzu yanyu, oya ni iyacu namwe ".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara yabasabye kubungabunga amazu bahawe
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara yabasabye kubungabunga amazu bahawe

Izi nzu zatashywe uko ari 120, zubatswe mu buryo bwa enye muri imwe, buri yose ifite umuriro n’ubwiherero bufite amazi mu nzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka