Abimurwa mu manegeka mu Mujyi wa Kigali 85% ni abakodesha

Umujyi wa Kigali watangaje ko abantu bimurwa mu manegeke, abagera kuri 85% ari abakodesha naho 15% akaba ari abatuye.

Abatuye mu manegeka barasabwa kuhimuka mbere y'imvura y'umuhindo
Abatuye mu manegeka barasabwa kuhimuka mbere y’imvura y’umuhindo

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu Kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’, cyatambutse tariki 20 Kanama 2023.

Meya Rubingisa avuga ko kuva imvura y’itumba yagwa batangiye igikorwa cyo kubarura imiryango ituye mu manegeka, basanga mu Mujyi wa Kigali habarirwa isaga 7000.

Muri iyo miryango yabaruwe, isaga 4200 bamaze kuvanwa mu manegeka hasigaramo 3131, ubu na yo irimo kwimurwa ngo imvura y’umuhindo itazabasangamo.

Ati “Muri abo twabaruye abenshi twasanze ari abakodeshaga, abo dusanze badafite uburyo bwo kwimuka turafatanya kugira ngo babone aho kuba”.

Rubingisa avuga ko mu mujyi wa Kigali hari ahantu hagiteye inkeke, bagikomeje kwimura abahatuye, aho ni mu Murenge wa Gisozi, mu Murenge wa Kinyinya mu gace bita Nyamweru n’aho bita Mukiderenka. Muri Kicukiro mu Murenge wa Gatenga naho hari abasatiriwe na ruhurura, yagiye itwara ubutaka buri iruhande rw’inzu yabo.

Ati “Ubu muri gahunda Umujyi wa Kigali ufite hari gukomeza gukora ibikorwa byo gusukura inzira nyazo z’amazi, no gukomeza kubaka za ruhurura kugira ngo zidakomeza gusatira abaturage”.

Yongeraho ko inzu zose zizasenywa mu Mujyi wa Kigali zamaze gushyirwaho ikimenyetso cya Towa, ndetse ko abazituyemo basabwa kuba bazivuyemo mbere y’uko imvura igwa.

Mwya Rubingisa avuga ko kuba abimurwa ari abakodesha, byagombye korohera abaturage kubyumva bakava ahantu hashyirira ubuzima mu kaga, bakajya gukodesha ahantu hatababangamiye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko muri gahunda yo kwimura abantu batuye mu manegeka, bagendera ku bushobozi bafite bagafashwa kuba babonye aho kuba.

Ati “Imiryango yimurwa ifite abana biga bafashwa guhita bakomeza amasomo yabo, no kubona iby’ibanze byose kugira ngo ubuzima bukomeze uko bisanzwe”.

Minisitiri Musabyimana avuga ko abakodesherejwe amezi atatu akarangira, bongerewe uburyo n’ubushobozi bwo gukomeza kubaho kugira ngo imibereho yabo idahungabana, kuko Leta yongeye kubakodeshereza andi mezi ku buryo bazamara umwaka nta kibazo cy’imibereho bafite.

Yongeraho ko mu bimurwa mu manegeka, usanga hari abaturage bafite ubushobozi bwo kuba bakomeza kwikotedeshereza.

Ati “Abo twimuye bose bishyurirwa amezi 3 y’ubukode, ariko Leta yongeye kubishyurira mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cyo kubona aho batura”.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yavuze ko ahantu haba hari inzu zigomba gukurwaho, ko ari iyubatse mu buryo butajyanye n’imiterere y’aho hantu.

Ati “Inzu ishobora kuba yubatse ahantu hadateye neza ariko uburyo yubatsemo ntibe yateza akaga abayituyemo, ni yo mpamvu abimuwe ubutaka bukomeza kuba ubwabo, ariko bakaba babukoreraho ibindi bikorwa bijyanye n’aho hantu”.

Minisitiri Kayisire yavuze ko mu Rwanda mu myaka 5 ishize, uhereye mu 2018 habaye ibiza 7961, bihitana abantu 1209, mu bapfuye abenshi batwawe n’inkangu, 329 bishwe n’inkuba, 301 bahitanwa n’imyuzure abandi 212 n’imvura nyinshi.

Ati “Twatakaje inzu z’abantu 43033, imihanda 360 yarangiritse, ibiraro 355 n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye”.

Yongeraho ko mu mvura y’umuhindo hateganyijwe umuyaga mwinshi, imvura nyinshi n’inkuba nyinshi, ikaba ariyo mpamvu hafashwe ingamba zo kwimura abantu kugira ngo babarinde akaga kabagwira.

Muri ibi bibazo byose byo kwimura abatuye mu manegeka, hitabwa cyane ku kureba niba abimuwe begerejwe ibikorwa remezo birimo amashuri, ivuriro, amazi, umuriro n’ibindi bituma bakomeza kubaho mu buzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba.aturajye.bavuye.mumanejyeka.tushimira.abayobozi.bakomeje.kubikuricyirana.

Uwitonze siriver yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka