Abikorera mu by’ubuzima bifuza koroherezwa kubona inguzanyo

Abagize Impuzamiryango y’ibigo byigenga bikora mu by’ubuzima, baratangaza ko abikorera bakomwa mu nkokora no kutoroherezwa mu kubona inguzanyo, kuko bituma hari ibikoresho by’ingezi mu kazi kabo batabona, bakifuza koroherezwa.

Abikorera mu by'ubuzima bifuza ko bakoroherezwa kubona inguzanyo bakanishyura ku nyungu idahanitse
Abikorera mu by’ubuzima bifuza ko bakoroherezwa kubona inguzanyo bakanishyura ku nyungu idahanitse

Ibyo bigira ingaruka mu kazi bakora, kuko bituma hari indwara badashobora kuvura bitewe no kubura ibikoresho byifashishwa, kandi amikoro yabo akaba atabemerera kubibona, kuko ibikenerwa muri serivisi z’ubuvuzi biba bihenze, ugereranyije no mu zindi serivisi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 habaye inama yari ihuriyemo abikorera mu by’ubuzima hamwe n’amabanki, barebera hamwe icyakorwa kugira ngo abakora mu by’ubuzima bajye babona inguzanyo kandi zitazabagora kwishyura bitewe n’inyungu isabwa ku wayihawe, kuko kuri ubu uyihawe yishyura guhera kuri 16% kugera kuri 19%.

Umuyobozi w’Impuzamiryango y’ibigo byigenga mu by’ubuzima, Dr. Nyirinkwaya Jean, avuga ko inama nk’iyo isobanura neza ko hari ikibazo mu bigo by’abikorera mu by’ubuzima.

Ati “Ibintu byo kwa muganga byose birahenda, urabona nk’imakasi, ufashe isanzwe igurwa amafaranga make, wafata imakasi yo kwa muganga ibiciro bikiyongera, urabona nka telefone ufite, uyiguze ari telefone isanzwe watanga ibihumbi 100 cyangwa 200, ariko uyiguze ikitwa ngo n’iyo kwa muganga wayigura ibihumbi 800 cyangwa miliyoni, ipfa kwitwa gusa iyo kwa muganga. Ibintu byose tubona ibiciro biba byiyongereyeho kuko ari ibyo kwa muganga, bigasaba ubundi bushobozi mu kubyubaka”.

Dr. Nyirinkwaya avuga ko boroherejwe kubona inguzanyo hari byinshi bashobora gukora badakora uyu munsi
Dr. Nyirinkwaya avuga ko boroherejwe kubona inguzanyo hari byinshi bashobora gukora badakora uyu munsi

Dr. Nyirinkwaya avuga ko ibikoresho bikunze kubagora kubona harimo Radio (ibyo abantu bakunze kwita guca mu cyuma), Echography igura amafaranga asaga miliyoni 30, Scanner, MLI hakaba n’ibikoresho byifashishwa ahabagirwa birimo ibigura miliyoni zigera ku 100.

Dr. Kayitesi Kayitenkore, umuyobozi w’ivuriro ryitwa Kigali Dermatology Center, avuga ko badakunze koroherwa no kubona amafaranga y’inguzanyo kugira ngo batangira akazi kabo.

Ati “Nigeze kujya muri banki ntabwo navuga izina ryayo, ngishaka gutangira nsaba inguzanyo yo kugura ibikoresho, barambwira ngo oya mvuge ko nshaka intebe zo mu nzu, kuko mvuze ko ari ibikoresho byo kwa muganga ntabwo bampa inguzanyo, ariko mvuze ko ari intebe zo mu rugo nshaka bayimpa. Ibi bituma tudashobora gutera imbere, nk’uko abaganga b’ibindi bihugu batera imbere, njya njya gusura bagenzi banjye ngasanga hari ibikoresho baguze nanjye nakwifuza kugura, ariko iwabo babaha ku nguzanyo yo hasi, ugasanga hano ugiye gufata iyo nguzanyo bakakubwira kwishyura 15% by’inyungu, ntabwo wabona amafaranga yo kwishyura iyo nguzanyo”.

Kutoroherezwa kubona inguzanyo bituma hari ibikoresho badashobora kubona
Kutoroherezwa kubona inguzanyo bituma hari ibikoresho badashobora kubona

Gusa ngo bizeye ko ibiganiro bakoranye na za banki bizatanga umusaruro mu minsi iri imbere bakazagabanyirizwa amafaranga y’inyungu bishyura, ubundi bagashobora kugura ibikoresho bikenerwa bizatuma ababagana bishimira serivisi batanga aho kujya kuzishaka hanze.

Mark Akank Achaw, Umukozi w’umushinga wa USAID wa ’Rwanda Integrated Health Systems Activity’, mu ishami rishinzwe gutera inkunga no gukora ubuvugizi bw’imari ishorwa mu bikorwa by’ubuzima, avuga ko kuba abikorera mu by’ubuzima bo mu Rwanda bari inyuma ugereranyije no mu bindi bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, byatumye Leta ibashishikariza kugira uruhare runini mu gushora imari kugira ngo abaturage bo mu Rwanda barusheho kubona serivisi nzinza.

Ati “Nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubuzima, dusanga intego n’ingamba za Leta kugira ngo bigerweho tugomba gukora ibintu bitandukanye kandi mu nzego zitandukanye. Twumva gutera inkunga no gutangira kwerekana amahirwe no gukangurira ababikorera gushora imari muri iyi gahunda byarushaho gufasha kugira ngo iyo gahunda igerweho”.

Ibigo by'imari bivuga ko byiteguye gukorana n'abikorera mu by'ubuzima
Ibigo by’imari bivuga ko byiteguye gukorana n’abikorera mu by’ubuzima

Mu Rwanda habarirwa ibikorwa by’abikorera bitanga serivisi mu by’ubuzima bitandukanye birimo, ibitaro 8 (Hospitals), Polyclinics 32, Clinics & Specialized Clinics 139, Farumasi ziranguza imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga 114 (Whole sale Pharmacies) na Farumasi zicuruza imiti bisanzwe 426 (Pharmacies).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka