Abikorera barifuza ko hari ibyahinduka mu misoro

Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza ko umusoro ku nyungu wagabanywa kimwe n’uw’ubutaka ndetse no kujya begerwa hakamenyakan impamvu hari icyemezo batubahirije aho kwihutira kubaca amande.

Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, mu biganiro nyunguranabitekerezo Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bagiranye n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku mbogamizi zigaragara mu misoro kugira ngo zikemurwe.

Abikorera bagaragaraje bimwe mu bibazo bibangamiye harimo umusoro ku nyungu uhanitse ndetse n’uw’ubutaka aho umuntu asabwa gusorera ikibazo n’inyubako icyubatsemo nyamara itaratangira kwinjiriza nyirayo.

Umwe ati “Umusoro ku nyungu turifuza ko wagabanuka nibura ukaba nka 25%, umusoro ku butaka ubona ari ikibazo kuko niba ubutaka busoreshwa, inzu ukurikije agaciro kayo ukagasoreshwa kandi itarabona n’abayikodesha, umusoro ku bukode ndetse no gusorera ibyo ucururizamo, urumva ko uwo musoro ugoye cyane.”

Habakurama Oreste yagize ati: “Niba ubutaka busoreshwa, inzu buriho igasoreshwa kandi iyo nzu ugendeye ku gaciro ifite ikaba itari yanabona abantu bo kuyikodesha, hakiyongeraho n’umusoro ku bukode ndetse no gusorera ibyo ucururizamo, ndatekereza babiganiriye neza hari icyagabanuka.”

Aba bacuruzi kandi banagaragaje babangamirwa no kuba hari amategeko atangira gukurikizwa akimara gushyirwaho nyamara abo ashyiriweho batari bayaganirizwaho ngo bayamenye.

Yagize ati “Natanga urugero kuri EBM rwose ni nziza kuyikoresha twese ariko ni ikintu itegeko ryasohotse rihita ritangira no gushyirwa mu bikorwa, batangira no guca abacuruzi amande bamwe bataranazifata abandi bataraziga ngo bazimenye rwose ibyo bintu byaratubangamiye.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera(PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko hari ibikwiye kunozwa mu korohereza abasora kuko ibiciro bigenda bihinduka.

Ati “Hari ibitumizwa mu mahanga usanga agaciro kariyongereye cyane wagera ku mupaka nabwo ugasanga icyasoraga amadorali 1.3 uyu munsi kirasora amadorali atandatu, ibyo biragaragara ko TVA iri hejuru, bibaye byiza harebwa niba TVA yakoroshywa.”

Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Ntara y’Iburasirazuba, Musafiri Egide, yavuze ko ibitekerezo n’ibyifuzo abasora yagejejweho bagiye kubishyikiriza inzego zibishinzwe zibisuzume zinatange umurongo wabyo.

Yagize ati “Ibibazo byagaragajwe tugiye kubishyikiriza inzego bireba babyigeho banatange ibisubizo mu gihe cya vuba cyane.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwese mushinzwe imisoro musubije amaso inyuma nubona itegeko ry’umusoro ritabogamye cyane rireba inyungu la gabumenti Aho kureba ko umuturage yahira icyo yigezaho ngaho ngo abadepite bazavugira abanyarwanda, nibavugira abikorera, bakavugira urubyiruko, bakavugira abamotari , bakavugira , abaganga nibwo nzongera gutora umudepite otherwise Aho bayarira ntawe urampaho nzajya ntora Perezida wenyine nubundi uwacu numwe gusa

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Mwese mushinzwe imisoro musubije amaso inyuma nubona itegeko ry’umusoro ritabogamye cyane rireba inyungu la gabumenti Aho kureba ko umuturage yahira icyo yigezaho

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka