Abikorera bari ku isonga mu kwaka ruswa ishingiye ku gitsina- TIR
Ubushakashatsi Transparency International Rwanda yamuritse mu karere ka Nyanza tariki 23 /10/2012 bwatunze agatoki abikorera ku giti cyabo mu Rwanda kuba aribo baza ku isonga mu kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.
58.3% by’ababajijwe bemeje ko ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi yiganje mu bigo by’abikorera ku giti cyabo mu gihe abandi 51% bemeje ko iri mu bigo bya Leta naho 43.1% basubije ko igaragara muri sosiyete civile.
Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Transparency International Rwanda yavuze ko 5% biyemereye ko bahuye nicyo kibazo cyo gusabwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo bashyirwe mu myanya y’akazi.
Ati: “Iyo turebye ibipimo bikoreshwa mu kureba imiterere ya ruswa mu Rwanda dusanga ishingiye ku gitsina ariyo ikomereye umuryango nyarwanda”.
Mu biganiro Transparency International Rwanda irimo kugirana n’inzego zitandukanye zikorera mu turere tw’u Rwanda irasaba kurushaho gutanga amakuru arebana na ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi abantu bagenda bahura nayo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ubundi bwoko bwa ruswa buroroshye kubuvumbura no kubuhashya ariko ubwa ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi bwo buragoye kuko usanga ari ibanga rikomeye hagati y’abayihanye nk’uko Mupinganyi abivuga.
Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Transparency International Rwanda yasabye ko uwahura n’icyo kibazo wese yajya agira ubutwari bwo kubivuga cyangwa agatungira agatoki inzego zishinzwe kurwanya ruswa.
Mu turere dutandukanye tw’igihugu ubwo bushakashatsi nta na kamwe butunga agatoki ngo buvuge ko abikorera muri ako karere aribo baza ku isonga ahubwo bugaragaza ko muri rusange mu Rwanda ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi 5% by’abantu biyemereye ko bahuye n’icyo kigeragezo mu gushaka akazi.
Transparency International Rwanda yakoze ubwo bushakashatsi kuva mu kwezi k’Ukuboza 2010 kugera mu kwezi kwa Nyakanga 2011.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki musebanya SONARWA ibyo muyivugaho ntabihari nagato ahubwo nishyari ko iyi societe ikiri iyambere ni international company, aho abandi bashskisha abo bafatanya co insurance cyangwa re insurance SONARWA YARAGIKEMUYE mureke gusebya iki kigo mwandike ibintu bizima
ngo igisetsamfizi?wemeye kuba imfizi aho kuba umugabo,wajya aho byacitse hose.amaherezo? Ahaa!wishinze irari ryumubiri wagwa nzira.
Iyo ruswa ireze hanze aha. Munyarukire i Nyamirambo ahahoze ari kwa Nyilinkwaya. Hari Clinique y’umugabo Gérard yitwa Clinique des 3 âges. Gerard yajujubije abakozi b’igitsina gore abasaba kuryamana nabo. Akenshi usanga apanga amazamu y’ijoro akurikije uko ashaka kwiyakira ku bintu.
Ruswa iruzuye uwavuze SONARWA rwose ni byo bigezweho, kugira ngo ugire amahoro mu kazi ugomba gusetsa imfizi, bitari ibyo ubura amahwemo. Nta byago nko kuba umugore cyangwa umukobwa mwiza ugakora muri SONARWA, kereka iyo wemeye kuba uwa bose. Leta nibihagurukire bitararenga inkombe
Ha ha ha ha birasekeje pe!!!!!!!!!!!!!!
kubijyanye na ruswa y’igitsina, nimugere muri SONARWA mwirebere!!!! ni akumiro
Ariko murasetsa, uretse na ruswa y’igitsina n’izindi za ruswa ziraturembeje mu Rwanda hari ruswa itoroshye mwe muba mu biro ntimuzi aha hanze gusa imana izajya itwirindira, ubivuge urarehehe, mubanze muyikure aho iwanyu.
nagizengo uwo uri ku ifoto yaka ruswa y’igitsina.