Abikorera bakora muri serivisi z’ubuvuzi barasabwa kugabanya ikiguzi cy’ubuvuzi
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arashima uruhare abikorera bakora muri serivisi z’ubuvuzi bagira mu gutanga serivisi ku baturage babagana no kunganira Leta ariko akabasaba gukora ibishoboka byose ikiguzi cy’ubuvuzi kikagabanuka.
Yabitangaje kuri uyu wa 18 Gicurasi 2015 ubwo yafunguraga inama y’Ihuriro ry’Abakora mu Buzima mu rwego rw’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAHF); inama isuzuma uburyo ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi cyagabanuka no gusangira ubunararibonye.

Ubwo yatangizaga inama ku mugaragaro Min. Anastase Murekezi mu izina ry’umukuru w’igihugu yasabye abikorera kurushaho kugira ubufatanye na Leta z’ibihugu mu kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi kugira ngo abaturage barusheho kubona serivisi nziza.
Yagize ati” Iyi nama ibaye mu gihe muri Leta n’abakorera ku isi hose bashyira hamwe mu kubaka system (uburyo) yo gukorera abaturage.
Ibi bigaragara mu ntumbero ya 2020 no muri EDPR2 aho ubukungu bw’u Rwanda buyoborwa n’abikorera.
Iyi gahunda yatanze umusaruro mwiza mu gihugu cyacu, bitewe n’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu kugaragaza uruhare bagira mu gutanga serivisi z’ubuvuzi mu baturage kuko bunganira Leta.”

Muri iyi nama kandi yiga ku bijyanye n’uburyo udushya mu ikoranabuhanga duhangwa mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi twanozwa tukanongerwamo imbaraga, Minisitiri Murekezi yakomeje avuga ko u Rwanda rushima gahunda z’ubuzima nk’ibikorwa by’ibanze mu gufasha abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yavuze ko bashaka ko abikorera bashora imari mu nzego zose, kuko igice cy’abikorera gishobora kubafasha mu bintu bijyanye n’ubuzima bihambaye.
Dr. Rogers Ayiko, umuyobozi w’uru rugaga muri EAC yavuze ko segiteri y’ubuzima yateye imbere nk’ayandi ma segiteri, mu gihe habayemo ikintu cy’ubufatanye bw’ibihugu, mu kwishira hamwe nk’ibihugu bigize umuryango wa EAC.
Raporo y’uru rugaga rw’abikorera bashora imari mu rwego rw’ubuzvuzi mu bighugu by’Afurika y’Iburasirazuba igaragaza ko ubuvuzi ari uburenganzira bwa buri wese, haba mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.

Nyamara, ngo mu bihugu by’Afurika munsi y’ubutayu bwa Sahara cyane cyane bigaragaza ubushobozi mu bukungu usanga umubare munini w’abaturage bagerwaho n’ubvuzi kurusha ibihugu bikenye.
Iyi raporo yerekana ko 25% by’abaturage batuye ako gace ari bo bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi, bitandukanye n’ibihugu bike nk’u Rwanda aho abagera kuri 95% bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi, binyuze muri mu bwisungane mu kwivuza (MUSA).
Ibibazo bibangamira kwegereza serivisi z’ubuzima muri Afurika ngo harimo ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ibikorwa remezo bidahagije no kubura ingengo y’imari (Budget) ihagije, aho Umuryango w’Abibumbye uvuga ko afurika yihariye 1/3 cy’indwara zugarije isi.
Iyi nama y’iminsi ibiri ihuriwemo n’abikorera mu by’ubuzima n’abakorera Leta baturuka mu bihugu 43.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubuvuzi ni inkingi ya mwamba bityo ababukora bakaze ubunyamwuga maze basigasire amagara y’abagana