Abihayimana Gatulika b’i Cyangugu na Bukavu biyemeje kwimakaza amahoro n’ubworoherane
Abihayimana bo muri diyosezi Gatulika ya Cyangugu mu Rwanda, abo muri arkidiyosezi ya Bukavu na diyosezi ya Uvira muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo barungurana ibitekerezo ku buryo akarere k’ibiyaga bigari karushaho kurangwamo amahoro n’ubworoherane.
Iri huriro nyungurana bitekerezo ryateguwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyosezi gatolika ya Cyangugu mu rwego rwa gahunda isanganywe yo gutsura umubano hagati ya Doyisezi zombi mu bikorwa byo gushimangira ubutabera, amahoro, ubwiyunge n’ubworoherane.
Muri iyi nama iteraniye kuri centre de Pastorale Incuti kuva tariki 30/09-01/10/2013 byagaragaye ko bimwe mu bibazo bituma amahoro mu karere atagerwaho birimo ibishingiye ku mateka n’imibanire byakunze kuranga abatuye akarere, kudasobanukirwa n’ibikubiye mu nyandiko, ubushake buke mu gukemura ibibazo byo mu karere.

Ihuriro ryemeje ko inzego zinyuranye za kiliziya zigiye gushyira imbaraga mu nyigisho zigenewe abakristu batuye ibihugu bigize akarere, gutegura amahugurwa ku mahoro n’ubworoherane agenewe inzego zinyuranye, gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro mu karere, gushyira imbaraga cyane mu rubyiruko rwo mbaraga za kiliziya n’izigihugu, n’ibindi.
Hemejwe kandi ko hagiye gushyirwa imbaraga mu gushyira inyandiko “AFRICAE MUNUS” mu ndimi zikoreshwa mu karere ndetse no kuyigeza ku nzego zose. (Abepisikopi, abapadiri n’abitegura kubabo, ababikira, urubyiruko, ababyeyi n’abayobora mu nzego z’ibanze) no kuzikangurira kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.
Inyandiko “AFRICAE MUNUS” bishatse kuvuga ngo: “AFRICA HAGURUKA URANGURURE KUKO URASHOBOYE” ikubiyemo imyanzuro inyuranye ku bibazo bigaragara mu karere no muri Afurika muri rusange ikaba yaravuye mu nama mpuzamahanga ya kiliziya gatulika yigaga ku hazaza ha kiliziya Gatolika muri Africa yabereye i Roma kuva tariki 04-25/10/2009.

Uretse ibi bikorwa bikorerwa ku rwego rw’akarere bihuza inzego za kiliziya mu kwimakaza umuco w’ubworoherane no gushakisha amahoro arambye, komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu inafite uruhare rukomeye muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bigishwa bagafashwa mu nzira yo gusaba no gutanga imbabazi bityo bagashobora kongera kubana mu muryango nyarwanda utarangwamo amakimbirane n’umwiryane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|