Abigisha ijambo ry’Imana basanga bakwiye kubisanisha n’amateka y’u Rwanda

Abanyamadini n’Amatorero mu Rwanda basanga igihe kigeze ngo basanishe inyigisho zitangirwa mu nsengero n’amateka y’u Rwanda, kugira ngo barusheho kubaka umubiri na roho by’Abanyarwanda.

Abigisha ijambo ry'Imana basanga bakwiye kubisanisha n'amateka y'u Rwanda
Abigisha ijambo ry’Imana basanga bakwiye kubisanisha n’amateka y’u Rwanda

Ni ibyagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo hagati ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), n’abayobozi b’amatorero n’amadini hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere, guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n’imibanire myiza mu Banyarwanda.

Ni muri gahunda yo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zerekeye gufasha Abanyarwanda kubana neza hagamijwe gukiza ibikomere kubera amateka mabi yaranze u Rwanda, kuko hari ibyo ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko ingamba zikwiye gukomeza gushingirwaho.

George Nkurunziza, Umukozi wa AEER (African Evangelic Enterprise Rwanda) ushinzwe kuzamura ivugabutumwa, avuga ko ikintu amadini n’amatorero bakeneye ari ukumenya inkomoko yabyo kuko yose ashingiye ku myizerere, kandi akagira ibyo akoresha kugira ngo yigishe abayoboke bayo.

Ati “Amadini n’amatorero igikenewe ni ukwigisha abakirisito cyangwa se abizera bakoresheje ijambo ry’Imana, ariko bigahuzwa n’amateka cyangwa imibereho by’Abanyarwanda. Niba tuvuga ngo ni ukwiyunga ntabwo turi buze gufata ikibazo cy’Abaroma ngo tukizane iwacu mu Rwanda, dukoresha ijambo ry’Imana tukigisha Abanyarwanda ariko bijyanye n’ibibazo bihari”.

Akomeza agira ati “Niba itorero ridafite icyo rivuga kuri Jenoside, tukavuga uburyo Abayuda n’abanyamahanga bakwiye kwiyunga tukabihuza n’amateka n’imibereho yabo, atari ibyacu mu Rwanda hagati y’Abahutu n’Abatutsi icyo kintu tuzaguma tukinyura hejuru Tubwirize abantu bazamuke mu kirere bishime banezerwe, saa sita zigere batahe basubire muri bya bibazo by’iwabo kuko ntabwo twavuye imizindo ikibazo nyamukuru cy’Abanyarwanda”.

Musenyeri Vincent Harorimana, avuga ko iyo barebye ibibazo byabaye mu Rwanda bakareba ukuntu abantu birengagije ubuvandimwe, basanga bakwiye kugaruka kuri iyo sano ikomeye mu nyigisho zabo.

Ati “Tugomba kugaruka kuri iyo sano ikomeye turi abana b’Imana tukaba abavandimwe, bigatuma turenga ibyadutandukanya ari iby’abantu bahimba, bashyiraho bitandukanya abantu, kugira ngo twigishe abantu ko bagomba kubana kandi bakabana nk’abana b’Imana, noneho mu mateka y’Igihugu cyacu habaye Jenoside”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko n’ubwo adafite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n’amadini, ariko yemera ko ijambo ry’Imana ryiza rigomba gusanishwa n’amateka n’imibereho y’aho ririmo gutangirwa.

Ati “Niba twigisha ijambo ry’Imana mu Rwanda nk’Igihugu gifite amateka yabayemo Jenoside, agakorerwa icyiciro kimwe cy’Abanyarwanda b’Abatutsi, ni ngombwa kugaragaza icyo Imana yifuza kuri uwo muryango wasenywe ugasenyuka gutyo, ni cyo ijambo ry’Imana rivuga mu gushobora kubaka Igihugu cyabayemo Jenoside kuko ntiwabyigisha kimwe naho bitabaye. Abanyamadini barabizi yuko gufasha abayoboke bigomba kujyana n’ukuri kw’amateka y’Igihugu”.

Minisitiri Bizimana aganira n'Abanyamadini n'Amatorero
Minisitiri Bizimana aganira n’Abanyamadini n’Amatorero

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize wa 2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6%, ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021.

Igihangayikishije cyane ni uko hejuru ya 70% ari urubyiruko, kandi ibibazo rufite ari ibituruka ku biyobyabwenge n’inzoga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka