Abigisha gutwara ibinyabiziga baravugwaho kubangamira imigendere y’ibindi binyabiziga
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko babangamirwa n’imigendere mibi y’abigisha gutwara ibinyabiziga mu muhanda. Polisi y’u Rwanda isaba ko umuhanda ukwiye gukoreshwa neza hubahirizwa amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka no kubangamira ibindi binyabiziga.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batwara ibinyabiziga batangaza ko mu gihe cy’amasaha ya mugitondo bajya mu kazi bahura n’ikibazo cy’umubyigano w’imodoka nyinshi ndetse ugasanga hari n’ibiterwa n’imodoka zigisha gutwara usanga bamwe bakora amakosa mu nzira bikabangamira ibindi binyabiziga.
Aimable Kwizera ni umushoferi uvuga ko hari ubwo usanga imodoka irimo umunyeshuri, yagera nko mu muhanda ashaka gukata ngo asubire aho avuye ugasanga bibangamiye abandi bagenzi, bigatuma habaho umuvundo w’imodoka nyinshi kuko yabujije abandi gutambuka no kwihuta.
Ati “Nubwo umunyeshuri aba ari kumwe n’umushoferi usanga bidutera ikibazo cyo kubura inzira, ndetse bigatuma izindi modoka zitihuta, hakabaho umubyigano w’imodoka nyinshi”.
Nkusi Olivier na we ni umushoferi uvuga ko kwigishiriza imodoka mu muhanda mu masaha ya mu gitondo ndetse na nimugoroba bibangamira ibindi binyabiziga, agasaba ko nibura abigisha muri za ‘Auto-Ecole’ babikora mu yandi masaha imodoka zagabanutse mu muhanda, abajya mu kazi bamaze gutambuka, n’abanyeshuri bamaze kujya ku ishuri.
Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko bashyiraho amasaha nk’aya nyuma ya saa mbili za mugitondo ntibanarenze saa kumi z’umugoroba kugira ngo hatabaho ko abanyeshuri bataramenya gutwara neza babangamira abandi bashoferi”.
Ku rundi ruhande, uwitwa Dukuze Innocente we si ko abibona kuko avuga ko kuba umunyeshuri yakwimenyerereza gutwara mu muhanda ucamo ibindi binyabiziga asanga ari uburyo bwiza buzamufasha kubasha gutinyuka kuwujyamo igihe azaba yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permit).
Ati “Numva nta kibazo kuba umunyeshuri yakwigira mu muhanda ucamo ibindi binyabiziga. Ku makosa yakorwa n’uwo munyeshuri numva bitakagombye gutera impungenge kuko aba ari kumwe n’umwarimu umureberera akanamufasha kuba atakora impanuka”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko abigisha gutwara ibinyabiziga babyemerewe gukoresha imihanda rusange ariko basabwa kubikora bubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo batabangamira ibindi binyabiziga.
Ku makosa akorwa n’abanyeshuri kuko bataramenya gutwara neza, ACP Rutikanga avuga ko bitakagombye kubaho kuko abanyeshuri biga bari kumwe n’abarimu babo babafasha kugenda neza mu muhanda.
Ati“Icyo twabujije abigisha gutwara ibinyabiziga ni ukwigishiriza ‘Démarage’ mu muhanda hagati kuko bibangamira abandi bagenda muri uwo muhanda bitewe nuko gukora demaraje bisaba guhagarara mu muhanda no guhaguruka, twasabye ko byo byakwigishirizwa mu kibuga”.
ACP Rutikanga avuga ko ubundi haba hari ibibuga byabugenewe kwigishirizwaho imodoka mu gihe cyo kwigisha ‘circulation’ bikaba aribwo biba ngombwa ko bajya mu muhanda.
Ati “Buriya rero amakosa akorwa mu muhanda usanga n’abasanzwe batwara imodoka na bo bayakora kubera kutubahiriza amategeko y’umuhanda, bisaba ko buri wese ugenda mu muhanda akwiye kwitwararika kugira ngo atabangamira bagenzi be”.
Ohereza igitekerezo
|