Abigira muri za gereza bashobora kuzajya bagera ku rwego rwa Kaminuza

Umushinga w’itegeko ryemerera abagororwa kujya biga bakageza ku rwego rwa Kaminuza, uramutse wemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu gihe kizaza batangira kujya biga amasomo yo kuri urwo rwego mu gihe bari muri za gereza.

Ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, nibwo Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’uwo mushinga, ubu igikurikiyeho akaba ari ukuwigaho neza, bikozwe na Komisiyo ibishinzwe, nk’uko tubikesha The New Times.

Uwo mushinga w’itegeko ni kimwe mu bigize ‘system’ nshya irebana n’abagororwa (the correctional system), hongerwa uburezi muri gahunda zo kugorora abagororwa kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

Ibyo ngo bigamije gutuma abagorwa batanga umusaruro kurushaho, nk’uko byasobanuwe na Amb. Solina Nyirahabimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera.

Uwo mushinga w’itegeko, uha urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa gushyiraho porogaramu yo guha abagororwa amasomo n’ubumenyi bibasha kuba bashobora kwibeshaho no kuba abaturage bubahiriza amategeko.

Muri uwo mushinga w’itegeko kandi, hari amagambo byasabwe ko yahindurwa akajyanishwa na gahunda nshya y’ijyanye no kugororwa.

Kuri iyo gahunda y’uburezi, uwo mushinga w’itegeko, uteganya ko urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, rushyiraho porogaramu, rugendeye kuri porogaramu y’uburezi mu gihugu, ku rwego rw’amashuri abanza, amashuri yisumbuye n’icyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Abadepite bagaragaje ibibazo bafite kuri uwo mushinga w’itegeko

Depite Ndagijimana Leonard, yavuze ko byari byiza ko abagororwa bakomeza guhabwa amasomo muri TEVT, ariko yagaragaje ko hari impungenge, baramutse bahawe uburezi bwo ku rwego rwa Kaminuza , kuko byatuma abantu bishora mu byaha.

Yagize ati “Abantu bashobora kwishora mu byaha, bazi ko bazafungwa niba ari imyaka itanu, bakazavamo barangije kwiga Kaminuza, bafungurwa bagahabwa impamyabushobozi zabo, bakajya gusaba akazi. Hakwiye kubaho ubushishozi kugira ngo iyo gahunda itazaba impamvu yo kwiyongera kw’ibyaha mu gihugu”.

Depite Rukurwabyoma John, yavuze ko gufata gereza zigashyirwamo ubuzima bwiza kurusha hanze, byatuma abantu batangira kwishora mu byaha ku bushake, kugira ngo bajye muri gereza, babone serivisi batari kubona hanze harimo uburezi n’imibereho myiza.

Yagize ati “Twagombye kugereranya tukareba, tugatanga serivisi nziza muri gereza, ariko ku buryo zitaba nziza kurusha izo mu buzima bwo hanze ya gereza”.

Nyirahabimana yasobanuye ko hagomba kubaho ubushishozi, kugira ngo serivisi abagororwa bahabwa muri gereza ntizibibagize ko bakoze ibyaha.

Ubutabera bugorora

Depite Mukobwa Justine, yavuze ko kugeza ubu, hari abantu bahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu muri gereza kubera uburemere bw’ibyaha bakoze, yibaza impamvu ubu Leta igiye ku byo kugorora.

Yagize ati “Kugororwa byakorwaga, ariko n’abagomba gufungwa harimo n’abahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu, bagomba gukora ibihano byabo. None se ibyo bizakorwa bite niba Leta igiye kwita cyane ku byo kugorora”.

Nyirahabimana yavuze ko ubutabera buhana gusa, bugizwe ahanini no gufunga muri za gereza n’ibihano bishobora gutuma abagororwa baba babi kurushaho mu gihe bafunguwe, bitewe n’ibyo banyuzemo, aho hakaba habaho isubiracyaha mu gihe bagarutse mu muryango Nyarwanda.

Yavuze ko abagororwa basaga 50% bo hirya no hino mu gihugu, ari abantu bafite munsi y’imyaka 40 y’amavuko, bivuze ko baba bategereje kuzafungurwa nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Yagize ati “Iyi ni politiki yatoranyijwe, yo gufasha abagororwa kongera kuba abaturage beza”.

Uko byatangiye

Mu 2010, ku nshuro ya mbere, itegeko ryashyizeho serivisi yo kugororwa, hagamijwe gufasha umugororwa kongera kuba umuturage mwiza wubahiriza amategeko, agafasha kubona amasomo n’ubumenyi bimufasha kwirinda kuzongera gukora ibyaha.

Gusa Nyirahabimana yabwiye Abadepite ko iyo gahunda nshya yo kugorora hagamijwe gufasha umugororwa kongera kuba umuturage mwiza wubahiriza amategeko, usanga itarashyizwe mu itegeko ririho ubu rigenga urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku buryo bukwiye.

Uwo mushinga w’itegeko ryihariye rirebana no kugorora, ntabwo urimo ibijyanye n’imikorere n’imicungire y’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, kuko ibyo bikubiye mu wundi mushinga w’itegeko uri ukwawo, na wo ngo ukaba uzigwaho n’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka