Abiga muri Kaminuza batangiye ’Students on the field’ izabafasha kumenya no gucyemura ibibazo igihugu gifite

Abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda batangije icyumweru cyo kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bagendeye ku ntego imwe bihaye mu gushyira hamwe mu gutegura ejo hazaza muri gahunda bise “Students on the field” yatangirijwe ahitwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda kuwa 10/03/2013.

Daniel Komezusenge ukuriye ihuriro ry’abanyeshuri biga muri kaminuza mu Rwanda aravuga ko ibi bikorwa byo kwegera abaturage ku banyeshuri biga muri Kaminuza bikenewe cyane kuko bizafasha urubyiruko rwiga muri kaminuza kumenya ibibazo abaturage bafite, ndetse rukiga kubishakira ibisubizo ari nako batanga umusanzu wabo mu kubicyemura.

Ibi kandi ngo biri mu muhigo abanyeshuri bahigiye Perezida wa repubulika, ubu bakaba bishimira ko batangiye gahunda yo kubishyira mu bikorwa. Komezusenge avuga ko muri iki cyumweru kwegera abaturage ku banyeshuri ba Kaminuza bizakorwa mu turere twose kandi ngo buri karere kazagaragariza abanyeshuri ibikorwa gafite mu by’ibanze bakwiye gutangamo umusanzu wabo.

Abiga muri kaminuza mu Rwanda biyemeje kumanuka mu giturage bakirebera ibibazo igihugu gifite kandi bagatanga umusanzu mu kubicyemura.
Abiga muri kaminuza mu Rwanda biyemeje kumanuka mu giturage bakirebera ibibazo igihugu gifite kandi bagatanga umusanzu mu kubicyemura.

Buri karere kose mu Rwanda ngo gafite abanyeshuri muri kaminuza, ngo amakaminuza kaba yarisaranganyije uturere azakoreramo gahunda ya Students on the field. Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo imirimo yo gukoresha amaboko mu gufasha abaturage ariko ngo kizaba n’icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge no gushishikariza abaturage kumenya gahunda z’iterambere.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga madamu Rose Mary Mbabazi yabwiye Kigali Today ko kurwanya ibiyobyabwenge biri mu bizitabwaho kuko ibiyobyabwenge byagaragaye mu bibazo bikomeye bibangamiye iterambere ry’igihugu ndetse n’ubuzima bwihariye bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko kandi ngo ni ikibazo gikomeje kugenda gifata intera ikomeye.

Mbabazi avuga ko benshi mu baturage bafata urubyiruko rwiga muri Kaminuza nk’intiti kandi ngo ubu rumanutse rukabegera rurushaho kumenya ibibazo byabo ndetse rukiga rugamije gucyemura ibibazo aho kwiga gusa ibyo basoma mu bitabo.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu yereka umunyamabanga muri Minisiteri y'urubyiruko abakeneye gufashwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yereka umunyamabanga muri Minisiteri y’urubyiruko abakeneye gufashwa.

Uyu muyobozi muri minisiteri y’urubyiruko aravuga ko muri icyi cyumweru abanyeshuri bazafatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo by’abaturage ariko bakazibanda no kwiga ibyateza igihugu imbere.
Iyi gahunda yatangiriye mu mudugudu wa Kanembwe mu karere ka Rubavu, aho abanyeshuri bo muri kaminuza za ULK na RTUC bakoreye umuganda no gushishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.

Umudugudu wa Kanembwe ni umudugudu utuwemo n’abantu 1200 bimuwe k’umusozi wa Rubavu, bakaba barimo imiryango 166 idafite aho kuba kandi benshi mu bawutuye ni abasheshe akanguhe ku buryo bakeneye kubakirwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buravuga ko ngo bwifuza kububakira, bukaba bwasabye aba banyeshuri gukomeza ubufatanye iki gikorwa cyo kubakira abatuye Kanembwe kikazakemuka burundu.

Amwe mu mazu abatishoboye ba Kanembwe bamazemo imyaka itatu.
Amwe mu mazu abatishoboye ba Kanembwe bamazemo imyaka itatu.

Kaminuza ya RTUC yiyemeje ubwayo kubakira inyubako ibereye umuryango umwe ndetse iyi kaminuza iniyemeza kwigisha kwakira abana babili barangije amashuri yisumbuye bavuye muri uyu mudugudu, bakaziga batishyura nk’umusanzu RTUC yatanze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abanyeshuri bitabiriye ibi bikorwa babwiye Kigali Today ko ari gahunda bashimye cyane kuko bumva hari umusanzu bazabasha gutanga mu kubaka no kuzamura imibereho n’iterambere ry’igihugu cyabo ngo bakaboneraho no kumenya ibibazo abaturage bafite bizatuma biga bagamije kubishakira igisubizo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka