Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gufatanya na RTDA gukora imihanda y’imigenderano

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) kivuga ko Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, bazafatanya na cyo gushyira kaburimbo mu mihanda y’imigenderano hirya no hino mu gihugu.

RTDA n'Umujyi wa Kigali barifuza abize muri IPRC-Kigali benshi bafasha gukora imihanda y'imigenderano n'iyo mu midugudu
RTDA n’Umujyi wa Kigali barifuza abize muri IPRC-Kigali benshi bafasha gukora imihanda y’imigenderano n’iyo mu midugudu

RTDA hamwe n’Umujyi wa Kigali bafitanye amasezerano na IPRC-Kigali, agamije gufasha abiga iby’imihanda kwitoreza ku murimo no guhabwa akazi mu gihe bibaye ngombwa.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo RTDA, ifite gahunda yo gushyira kaburimbo iciriritse (yitwa bicouche) mu mihanda yo mu cyaro izwi nk’imigenderano, bagereranya ko yaba ireshya n’ibilometero 30,000.

Enjeniyeri wa RTDA ushinzwe ibijyanye n’imihanda y’imigenderano, Mugabo Gustave, avuga ko iyo mihanda hafi ya yose igizwe n’itaka rya kariyeri, kandi hakaba aho yangiritse itorohereza ingendo z’abantu n’ubwikorezi bw’umusaruro ahanini ukomoka ku buhinzi, ubworozi n’ubucukuzi.

Imodoka imena godoro mu muhanda bamaze gusasamo amabuye
Imodoka imena godoro mu muhanda bamaze gusasamo amabuye

Yavuze ko imihanda y’imigenderano irimo kaburimbo iciriritse itarenza ibilometero 450 mu Gihugu hose, kandi kuyobora imirimo yo kuyubaka bikaba bikorwa akenshi n’abanyamahanga cyane cyane Abashinwa n’Abahinde.

Enjeniyeri Mugabo yagize ati “Kumva mu gihugu cyacu hari ba rwiyemezamirimo b’abenegihugu batarenze batatu cyangwa se batanu babishoboye (iyi mirimo), ni ikibazo gikomeye ariko kigomba kugenda gikemuka twifashishije aba bana biga muri IPRC, barimo kugenda bimenyereza hano”.

Mugabo avuga ko RTDA yanagiranye amasezerano n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), kugira ngo abarangiza kwiga bitwa ‘young engineers’ bajye bakorana na ba rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kuzabasigira ubumenyi bwabahesha kwegukana imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda, bikazafasha Leta kudakomeza guhendwa ishaka abakozi baturuka kure.

Bareba ahatungabyirizwa ibikoreshwa mu gukora kaburimbo (amabuye na godoro)
Bareba ahatungabyirizwa ibikoreshwa mu gukora kaburimbo (amabuye na godoro)

Ku wa Gatanu tariki 15 Ukwaki 2021, abanyeshuri 42 barimo kurangiza kwiga muri IPRC-Kigali bagiye mu Karere ka Gatsibo kwiyungura ubumenyi buruseho mu bijyanye n’imihanda, kuko n’ubusanzwe ngo hari iyo bamaze gukora mu kigo bigamo.

Umunyeshuri witwa Mugenzi Fabrice wiga mu mwaka wa gatatu muri IPRC Kigali yagize ati “Twebwe abarimo gusokoka ni twe tugiye kujya dukora iyi mihanda, ni yo mpamvu twaje hano kugira ngo turebe niba ibyo twize bihura n’ibiri kuri ‘terrain’, nyuma tuzaze tubasimbura aho kugira ngo bajye bahora badutwara akazi. Iyi mihanda dushoboye kuyikora kuko hari imeze nk’iyi twakoze mu kigo”.

Umwarimu wigisha ibijyanye n’imihanda muri IPRC-Kigali, Buregeya Theoneste, avuga ko bamaze gusohora abize ibijyanye n’imihanda bagera ku 120 kuva muri 2015, ariko ko bakomeje kwiyongera uko imyaka ishira.

Buregeya avuga ko RTDA n’Umujyi wa Kigali bagaragaje ko imirimo yo gukora imihanda y’imigenderano hirya no hino mu midugudu ndetse no gusana imihanda muri rusange, bashaka kuyegurira urubyiruko.

Imashini itsindagira
Imashini itsindagira

Yakomeje agira ati “Mu Mujyi wa Kigali twabonye ko hari ibirometero byinshi(bikeneye gukorwa) ugereranyije no mu cyaro, hariho n’imihanda mu midugudu aho batugaragariza ko byaba bibabaje kubona amazi abasenyera nyamara hari umunyeshuri wize ibijyanye n’imihanda”.

Imihanda y’imigenderano irimo gukorwa mu Karere ka Gatsibo n’ahandi, ikozwe n’amabuye basya bakayasanza hasi bakamenamo godoro (bigahinduka kaburimbo iciriritse), hakaba n’ahandi bavanga isima n’umucanga w’utubuye (bita gravier), bakayikurungiza hasi babanje kuhasasa utwuma twa ‘fer-à-béton’.

Umuhanda wa kaburimbo iciriritse ushobora kumara imyaka ibarirwa hagati ya 10-15 ukaba ari wo uhendutse kuko ikilometero kimwe cyawo ngo gikorwa n’amafaranga abarirwa muri miliyoni 120.

Ni mu gihe uwa sima wo uramba kugera ku myaka 30, ariko ngo urahenze cyane kurusha uwa kaburimbo iciriritse ‘bicouche’, n’ubwo nta kigereranyo cy’amafaranga awukoze cyatangajwe.

Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gusura imihanda ikorwa mu Karere ka Gatsibo
Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gusura imihanda ikorwa mu Karere ka Gatsibo

Mu byo abanyeshuri biga gukora imihanda baba bagomba kumenya hari ukuyobora imodoka n’imashini ziyikora, kugorora, umuvuduko zigenderaho, urugero amabuye amenwamo iyo bayasya, urugero rw’ubushyuhe bwa godoro bamena hasi, uburyo ibisanzwa hasi bigomba kuba bingana mu bunini no mu bwinshi, ubuhaname bw’umusozi, kwirinda imikuku n’uburyo sima ivangwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Good niko dushobora gu former aba ingenieur neza gacye gacye...

Luc yanditse ku itariki ya: 16-10-2021  →  Musubize

Nibyo kandi birakwiye kuko usanga abanyeshuri benshi barangiza ntabumenyi buhagije bafite kubyo bize muri ayo mashuri gusa mwadusabira ko nababa bari hafi gusoza amasomo yabo bajya bahambwa internship bagahambwa na motivations na company ziri mu rwanda zigategekwa na leta gutanga internship kuko nokuyibona bijya bigorana murakoze.

Patrick niragire yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka